Yakobo yuzura na Esawu; agura ubutaka i Shekemu |
   | 1. | Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo. |
   | 2. | Ashyira imbere inshoreke n’abana bazo, akurikizaho Leya n’abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu. |
   | 3. | Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se. |
   | 4. | Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira. |
   | 5. | Esawu yubura amaso abona ba bagore n’abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?” Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.” |
   | 6. | Maze za nshoreke zigira hafi zo n’abana bazo, bikubita hasi. |
   | 7. | Na Leya n’abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubita hasi. |
   | 8. | Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw’iki?” Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.” |
   | 9. | Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite ubyiharire.” |
   | 10. | Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, ukanezererwa. |
   | 11. | Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomera, arayemera. |
   | 12. | Aramubwira ati “Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.” |
   | 13. | Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n’amashyo mfite byonsa, babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose. |
   | 14. | Ndakwinginze databuja, ujye imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk’uko kugenda kw’amatungo nshoreye kuri, kandi nk’uko kugenda kw’abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.” |
   | 15. | Esawu aramusubiza ati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.” Yakobo aramubaza ati “Ni ab’iki? Nkugirireho umugisha databuja.” |
   | 16. | Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri. |
   | 17. | Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibiraro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti. |
   | 18. | Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy’i Kanani, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y’umudugudu. |
   | 19. | Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by’ifeza ijana. |
   | 20. | Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.” |