Shekemu akinda Dina, umukobwa wa Yakobo |
   | 1. | Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. |
   | 2. | Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda. |
   | 3. | Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza. |
   | 4. | Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.” |
   | 5. | Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye. |
   | 6. | Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo. |
   | 7. | Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n’umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa. |
   | 8. | Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w’umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire. |
   | 9. | Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu. |
   | 10. | Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.” |
   | 11. | Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha. |
   | 12. | Inkwano n’impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.” |
Basaza ba Dina bicisha Shekemu n’abe uburiganya |
   | 13. | Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo. |
   | 14. | Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni. |
   | 15. | Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe. |
   | 16. | Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe. |
   | 17. | Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere.” |
   | 18. | Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori. |
   | 19. | Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy’ab’inzu ya se bose. |
   | 20. | Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y’umudugudu wabo, bajya inama n’abagabo bo mu mudugudu bati |
   | 21. | “Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu. |
   | 22. | Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk’uko bo bakebwa. |
   | 23. | Mbese inka zabo n’ibintu byabo n’amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe.” |
   | 24. | Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n’abavaga mu irembo ry’umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry’umudugudu wabo wese. |
   | 25. | Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose. |
   | 26. | Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda. |
   | 27. | Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahora konona mushiki wabo. |
   | 28. | Banyaga imikumbi yabo n’amashyo yabo n’indogobe zabo, n’ibintu byari mu mudugudu n’ibyo mu gasozi, |
   | 29. | banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n’abagore babo, n’ibyari mu mazu yabo byose. |
   | 30. | Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanani n’Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n’inzu yanjye.” |
   | 31. | Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk’aho yari maraya?” |