Rasheli apfa, amaze kubyara Benyamini |
   | 1. | Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.” |
   | 2. | Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirure mwambare indi myenda, |
   | 3. | duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” |
   | 4. | Baha Yakobo imana z’abanyamahanga zose bari bafite, n’impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y’igiti cyitwa umwela cyari hafi y’i Shekemu. |
   | 5. | Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo. |
   | 6. | Nuko Yakobo asohora i Luzi ni yo Beteli, iri mu gihugu cy’i Kanani we n’abantu bose bari kumwe. |
   | 7. | Yubakayo igicaniro, yita aho hantu “Eli Beteli”, kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se. |
   | 8. | Kandi Debora wareraga Rebeka arapfa, bamuhamba hepfo y’i Beteli munsi y’igiti cyitwa umwaloni, bacyita Alonibakuti. |
   | 9. | Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha. |
   | 10. | Imana iramubwira iti “Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe.” Nuko imwita Isirayeli. |
   | 11. | Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n’iteraniro ry’amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe, |
   | 12. | kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.” |
   | 13. | Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka. |
   | 14. | Yakobo ashinga inkingi y’amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry’ibyokunywa, ayisukaho n’amavuta ya elayo. |
   | 15. | Yakobo yita aho hantu yavuganiye n’Imana Beteli. |
   | 16. | Bava i Beteli baragenda, bari bashigaje akarere bakagera muri Efurata, Rasheli araramukwa, aragumirwa. |
   | 17. | Kandi akigumiwe umubyaza aramubwira ati “Witinya, kuko uri bubyare undi muhungu.” |
   | 18. | Kandi mu ipfa rye, ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini. |
   | 19. | Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu. |
   | 20. | Yakobo ashinga inkingi ku gituro cye, ari yo nkingi y’igituro cya Rasheli ikiriho na bugingo n’ubu. |
   | 21. | Isirayeli aragenda, abamba ihema hirya y’inzu ndende y’amatafari yo muri Ederi. |
Bene Yakobo(1 Ngoma 2.1-2) |
   | 22. | Kandi Isirayeli agituye muri icyo gihugu, Rubeni aragenda asambana na Biluha inshoreke ya se, Isirayeli arabimenya. Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri. |
   | 23. | Aba Leya ni Rubeni imfura ya Yakobo, na Simiyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zebuluni, |
   | 24. | aba Rasheli ni Yosefu na Benyamini, |
   | 25. | aba Biluha umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali, |
   | 26. | aba Zilupa umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu ba Yakobo yabyariye i Padanaramu. |
   | 27. | Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure kuri Kiriyati Aruba ni ho Heburoni, aho Aburahamu na Isaka baturaga. |
   | 28. | Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani. |
   | 29. | Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba. |