Nyirabuja wa Yosefu amwoshya gusambana na we, aranga |
   | 1. | Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n’Abishimayeli bamuzanyeyo. |
   | 2. | Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa. |
   | 3. | Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose. |
   | 4. | Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy’urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose. |
   | 5. | Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy’urugo rwe n’icy’ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw’uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w’Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n’ibyo mu mirima no mu gasozi. |
   | 6. | Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza. |
   | 7. | Hanyuma y’ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.” |
   | 8. | Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose. |
   | 9. | Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” |
   | 10. | Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we. |
   | 11. | Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. |
   | 12. | Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka. |
   | 13. | Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka, |
   | 14. | ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga, |
   | 15. | maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.” |
Nyirabuja arega Yosefu; bamushyira mu nzu y’imbohe |
   | 16. | Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye. |
   | 17. | Maze amubwira amagambo amwe n’ayo ati “Wa mugurano wawe w’Umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure, |
   | 18. | nanjye nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.” |
   | 19. | Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “Uko ni ko umugurano wawe yangiriye”, uburakari bwe burakongezwa. |
   | 20. | Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y’imbohe bakingiraniramo imbohe z’umwami, aba muri iyo nzu y’imbohe. |
   | 21. | Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe. |
   | 22. | Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y’imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga. |
   | 23. | Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza. |