Yosefu asobanura inzozi z’abatware ba Farawo |
| 1. | Hanyuma y’ibyo, umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa. |
| 2. | Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w’abahereza ba vino n’umutware w’abavuzi b’imitsima. |
| 3. | Abarindishiriza mu nzu y’imbohe, iri mu rugo rw’umutware w’abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe. |
| 4. | Umutware w’abarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y’imbohe. |
| 5. | Umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y’imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri. |
| 6. | Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye. |
| 7. | Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?” |
| 8. | Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.” Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw’Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.” |
| 9. | Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye, |
| 10. | kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa n’upfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahisha, |
| 11. | igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.” |
| 12. | Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu, |
| 13. | iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nk’uko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino. |
| 14. | Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkuze muri iyi nzu. |
| 15. | Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy’Abaheburayo, n’ino na ho banshyize muri iyi nzu y’imbohe nta cyaha nkoze.” |
| 16. | Wa muvuzi w’imitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by’imitsima yera, |
| 17. | kandi icyibo cyo hejuru y’ibindi cyarimo imitsima yokeje y’uburyo bwose nshyira Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.” |
| 18. | Yosefu aramusubiza ati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu, |
| 19. | iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakuriraho inyama yawe.” |
| 20. | Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y’abagaragu be umutwe w’umuhereza wa vino mukuru, n’uw’umuvuzi w’imitsima mukuru. |
| 21. | Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe, |
| 22. | maze amanika umuvuzi w’imitsima mukuru, nk’uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo. |
| 23. | Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa. |