Yosefu asobanura inzozi za Farawo |
| 1. | Imyaka ibiri ishize, Farawo arota ahagaze iruhande rw’uruzi. |
| 2. | Mu ruzi havamo inka ndwi z’igikundiro zibyibushye, zirishiriza mu mifunzo. |
| 3. | Izindi nka ndwi z’umwaku zinanutse zirazikurikira, ziva mu ruzi zihagararana na za zindi ku nkombe y’uruzi. |
| 4. | Za nka z’umwaku zinanutse, zirya za zindi z’igikundiro zibyibushye uko ari indwi. Farawo aribambura. |
| 5. | Arongera aribikira arota inzozi za kabiri, ngo amahundo arindwi ahunze meza, ameze ku giti kimwe. |
| 6. | Maze andi mahundo arindwi y’iminambe yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba, akurikiraho aramera. |
| 7. | Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze atsibaze, uko ari arindwi. Farawo aribambura, amenya yuko ari inzozi. |
| 8. | Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n’abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo. |
| 9. | Maze umuhereza wa vino mukuru abwira Farawo ati “Uyu munsi ndakwibutsa ibyaha byanjye. |
| 10. | Farawo yarakariye abagaragu be andindishiriza mu nzu y’umutware w’abamurinda, jye n’umuvuzi w’imitsima mukuru. |
| 11. | Turotera ijoro rimwe twembi, turota inzozi zisobanurwa ukubiri. |
| 12. | Twari kumwe n’umuhungu w’Umuheburayo, umugurano w’umutware w’abakurinda, tumurotorera inzozi zacu arazidusobanurira, asobanurira umuntu wese nk’uko inzozi ze ziri. |
| 13. | Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byasohoye, Farawo yansubije mu butware bwanjye, wa wundi aramumanika.” |
| 14. | Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y’imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari. |
| 15. | Farawo abwira Yosefu ati “Narose none nta wushobora kuzisobanura. Numvise bavuga yuko ubasha gusobanura inzozi bakurotoreye.” |
| 16. | Yosefu asubiza Farawo ati “Si jye, Imana ni yo iri busubize Farawo amagambo y’amahoro.” |
| 17. | Farawo abwira Yosefu ati “Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi, |
| 18. | havamo inka ndwi zibyibushye z’igikundiro zirishiriza mu mifunzo, |
| 19. | maze zikurikirwa n’izindi nka ndwi zizamuka zonze, ari umwaku zinanutse cyane. Sinari nabona inka mbi nk’izo mu gihugu cya Egiputa hose. |
| 20. | Izo nka zinanutse z’umwaku zirya za nka zibyibushye zabanje uko ari indwi, |
| 21. | zimaze kuzirya, ntiwamenya yuko ziziriye, ziguma kuba umwaku nk’ubwa mbere. Nuko ndakanguka. |
| 22. | Kandi ndota ngo amahundo arindwi atsibaze meza, ameze ku giti kimwe, |
| 23. | maze andi mahundo arindwi yumye y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba akurikiraho aramera, |
| 24. | ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo meza uko ari arindwi. Nzirotorera abakonikoni, ntihagira ubasha kuzinsobanurira.” |
| 25. | Yosefu abwira Farawo ati “Inzozi za Farawo ni zimwe: ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo. |
| 26. | Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe. |
| 27. | Na za nka zinanutse z’umwaku zazikurikiye ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi y’imishishi yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba na yo ni imyaka irindwi. Izaba imyaka irindwi y’inzara. |
| 28. | Icyo ni cyo nabwiye Farawo nti ‘Ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.’ |
| 29. | Hazaza imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose, |
| 30. | hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Egiputa. Inzara izamara igihugu, |
| 31. | uburumbuke bwe kwibukwa ku bw’inzara ibukurikiye, kuko izaba nyinshi cyane. |
| 32. | Kandi icyatumye izo nzozi zibonekera Farawo kabiri, ni uko ibyo byakomejwe n’Imana kandi izabisohoza vuba. |
| 33. | “Nuko Farawo nashake umuntu w’umunyabwenge w’umuhanga, amuhe ubutware bw’igihugu cya Egiputa. |
| 34. | Farawo ashyireho abahunikisha, ahunikishe igice cya gatanu cy’ubutaka bwa Egiputa mu myaka y’uburumbuke, uko ari irindwi. |
| 35. | Bateranye ibihunikwa by’iyo myaka myiza igiye gutaha, bahunike mu midugudu imyaka y’impeke izatunga abantu, itegekwe na Farawo, bayirinde. |
| 36. | Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Egiputa, igihugu cye kumarwa n’inzara.” |
Farawo yegurira Yosefu igihugu cya Egiputa |
| 37. | Iyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose. |
| 38. | Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo umwuka w’Imana?” |
| 39. | Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w’umuhanga muhwanye, |
| 40. | nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba.” |
| 41. | Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.” |
| 42. | Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y’ibitare byiza, amwambika n’umukufi w’izahabu mu ijosi, |
| 43. | amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose. |
| 44. | Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.” |
| 45. | Farawo ahimba Yosefu Safunatipaneya, amushyingira Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Yosefu atambagira igihugu cya Egiputa. |
| 46. | Yosefu yari amaze imyaka mirongo itatu avutse, ubwo yakoreraga Farawo. Yosefu ava aho Farawo ari, atambagira igihugu cya Egiputa cyose. |
Yosefu ahunika imyaka myinshi |
| 47. | Mu myaka y’uburumbuke uko ari irindwi, igihugu kirera gisenyukamo imyaka. |
| 48. | Ahunikisha ibihunikwa byose byo mu gihugu cya Egiputa uko iyo myaka irindwi ingana, abihunika mu midugudu, imyaka yo mu mirima ikikije umudugudu wose ayihunika muri wo. |
| 49. | Yosefu ahunika imyaka y’impeke myinshi cyane ihwanye n’umusenyi wo ku nyanja, ageza aho yarorereye kubara kuko itabarikaga. |
| 50. | Yosefu abyara abahungu babiri inzara itaratera, ababyarana na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. |
| 51. | Yosefu yita imfura ye Manase ati “Ni uko Imana yanyibagije umuruho wanjye wose w’inzu ya data yose.” |
| 52. | Uwa kabiri amwita Efurayimu ati “Ni uko Imana yanyororokereje mu gihugu nabonyemo umubabaro.” |
| 53. | Ya myaka irindwi y’uburumbuke bwabaye mu gihugu cya Egiputa irashira. |
| 54. | Imyaka irindwi y’inzara itangira gutaha nk’uko Yosefu yari yarabivuze, inzara itera mu bihugu byose ariko mu gihugu cya Egiputa cyose bo bafite ibyokurya. |
| 55. | Igihugu cya Egiputa cyose kibabajwe n’inzara, batakambira Farawo ngo abahe ibyo barya. Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “Nimusange Yosefu, mukore icyo abategeka.” |
| 56. | Inzara ikwira mu bihugu byose, Yosefu akingura ubuhuniko bwose ahahisha Abanyegiputa, inzara irakomera cyane mu gihugu cya Egiputa. |
| 57. | Abo mu bihugu byose bajya muri Egiputa kuri Yosefu guhaha imyaka y’impeke, kuko inzara yari nyinshi mu bihugu byose. |