Bene se wa Yosefu baza muri Egiputa guhaha |
   | 1. | Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?” |
   | 2. | Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.” |
   | 3. | Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y’impeke muri Egiputa. |
   | 4. | Ariko Benyamini mwene nyina wa Yosefu, Yakobo ntiyamutumana na bene se, kuko yibwiraga ati “Ahari yagira ibyago.” |
   | 5. | Abana ba Isirayeli bajya guhahana n’abandi, kuko inzara yateye mu gihugu cy’i Kanani. |
   | 6. | Kandi Yosefu ni we wari umutware w’igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye. |
   | 7. | Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?” Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy’i Kanani tuje guhaha.” |
   | 8. | Yosefu amenya bene se ariko bo ntibamumenya. |
   | 9. | Yosefu yibuka za nzozi yabaroteye arababwira ati “Muri abatasi muje gutata aho igihugu gifite amaboko make.” |
   | 10. | Baramusubiza bati “Si ko biri databuja, ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no guhaha. |
   | 11. | Twese tuva inda imwe, turi abanyakuri, abagaragu bawe ntituri abatasi.” |
   | 12. | Arababwira ati “Si ko biri, ahubwo gutata aho igihugu gifite amaboko make ni ko kubazanye.” |
   | 13. | Baramusubiza bati “Abagaragu bawe turi abavandimwe turi cumi na babiri, turi abana b’umwe wo mu gihugu cy’i Kanani, umuhererezi yasigaranye na data, undi ntakiriho.” |
   | 14. | Yosefu arababwira ati “Icyo ni cyo nababwiye nti ‘Muri abatasi.’ |
   | 15. | Iki ni cyo kizabahakanira: ndahiye ubugingo bwa Farawo, ntimuzava hano umuhererezi wanyu ataje. |
   | 16. | Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.” |
   | 17. | Bose abamaza mu nzu y’imbohe iminsi itatu. |
   | 18. | Ku munsi wa gatatu Yosefu arababwira ati “Mugenze mutya mudapfa kuko nubaha Imana: |
   | 19. | niba muri abanyakuri umwe muri mwe abavandimwe, asigare abohewe mu nzu yanyu y’imbohe, abandi mugende mujyane imyaka y’impeke yo kubamara inzara mu ngo zanyu, |
   | 20. | maze munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho amagambo yanyu azamenyekana ko ari ay’ukuri, bigatuma mudapfa.” Bagenza batyo. |
   | 21. | Baravugana bati “Ni ukuri turiho urubanza rw’ibyo twagiriye mwene data, kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye ubwo yatwingingaga natwe ntitumwumvire, ni byo biduteye aya makuba.” |
   | 22. | Rubeni arababwira ati “Sinababwiye nti, mwe gukora icyaha kuri uwo mwana mukanga kunyumvira? Ni cyo gitumye amaraso ye adushakirwaho.” |
   | 23. | Ntibamenya yuko Yosefu yumva ibyo bavuga, kuko yavugirwaga n’umusemyi. |
   | 24. | Abatera umugongo abasiga aho ararira, abagarukaho avugana na bo, abakuramo Simiyoni, amubohera mu maso yabo. |
   | 25. | Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y’impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y’umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n’impamba. Babagirira batyo. |
   | 26. | Bahekesha indogobe zabo ihaho ryabo, bavayo. |
   | 27. | Aho baraye, umwe muri bo ahambuye isaho ye ngo agaburire indogobe ye, abona ifeza ye, asanga iri mu munwa w’isaho. |
   | 28. | Abwira bene se ati “Ifeza yanjye irangarukiye, dore iri mu isaho yanjye.” Bakuka imitima, barebana bahinda imishyitsi bati “Ibi ni ibiki, ibyo Imana itugiriye?” |
Yakobo yanga kohereza Benyamini |
   | 29. | Basohora kuri se Yakobo mu gihugu cy’i Kanani, bamubwira ibyababayeho byose bati |
   | 30. | “Umugabo ukomeye utwara icyo gihugu, yatubwiye nabi akeka yuko turi abatasi babatata. |
   | 31. | Natwe turamubwira tuti ‘Turi abanyakuri, ntituri abatasi. |
   | 32. | Turi abavandimwe turi cumi na babiri dusangiye data umwe, umwe ntakiriho, umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy’i Kanani.’ |
   | 33. | Uwo mugabo ukomeye utwara icyo gihugu aratubwira ati ‘Iki ni cyo kizambwira ko muri abanyakuri: nimunsigire umwe muri mwe abavandimwe, mujyane ibyo kubamara inzara mu ngo zanyu, mugende |
   | 34. | munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ” |
   | 35. | Basutse ibyo mu masaho yabo babona igipfunyika cy’ifeza cy’umuntu wese kiri mu isaho ye, bo na se babonye ibipfunyika byabo baratinya. |
   | 36. | Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!” |
   | 37. | Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.” |
   | 38. | Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.” |