Igikombe cya Yosefu kibonwa mu isaho ya Benyamini |
| 1. | Yosefu ategeka igisonga cye ati “Nimwuzuze amasaho y’abo bagabo ihaho ringana n’iryo bashobora kujyana, ushyire n’ifeza y’umuntu mu munwa w’isaho ye. |
| 2. | Ushyire n’igikombe cyanjye cy’ifeza mu munwa w’isaho y’umuhererezi, ushyiranemo n’ifeza ye yahahishaga.” Abigenza uko Yosefu yamutegetse. |
| 3. | Bukeye hamaze kubona, abo bagabo basezeranwa n’indogobe zabo. |
| 4. | Bavuye mu mudugudu bataragera kure, Yosefu abwira igisonga cye ati “Haguruka ukurikire ba bagabo, nubageraho ubabwire uti ‘Ni iki gitumye mwitura inabi uwabagiriye neza? |
| 5. | Icyo mwibye si cyo databuja anywesha, kandi si cyo yikingira aragura? Ubwo mwakoze mutyo, mwakoze icyaha.’ ” |
| 6. | Abageraho, ababwira ayo magambo. |
| 7. | Baramubwira bati “Databuja, ni iki kikuvugishije amagambo ameze atyo? Ntibikabeho ko abagaragu bawe dukora ibimeze bityo. |
| 8. | Dore ifeza twasanze mu minwa y’amasaho yacu twarazigushubije, tuzivanye mu gihugu cy’i Kanani. None twabasha dute kwiba ifeza cyangwa izahabu byo mu nzu ya shobuja? |
| 9. | Uwo uri bukibonane wo mu bagaragu bawe yicwe, natwe duhinduke imbata zawe, databuja.” |
| 10. | Arababwira ati “Nuko rero bibe nk’uko mubivuze. Uwo kiri bubonekeho ni we uri bube imbata yanjye, namwe ntimuri bugibweho n’urubanza.” |
| 11. | Barihuta barururutsa, umuntu wese ahambura isaho ye, |
| 12. | arasaka ahera ku mpfura ageza ku muhererezi, cya gikombe kiboneka mu isaho ya Benyamini. |
| 13. | Bashishimura imyambaro yabo, umuntu wese ahekesha indogobe ye imitwaro, basubira mu mudugudu. |
| 14. | Yuda na bene se bagera mu nzu ya Yosefu, basanga akiri aho bamwikubita imbere. |
| 15. | Yosefu arababaza ati “Icyo mukoze icyo ni igiki? Ntimuzi yuko umuntu umeze nkanjye ashobora kuragura koko?” |
| 16. | Yuda aramusubiza ati “Databuja, turagusubiza iki? Turavuga iki? Turireguza iki? Imana yamenye gukiranirwa kw’abagaragu bawe. Dore turi imbata zawe databuja, twe n’uwo cya gikombe kibonetseho.” |
| 17. | Aramusubiza ati “Ntibikabeho ko ngira ntyo: uwo igikombe kibonetseho ni we uri bube imbata yanjye, ariko mwe mwigendere mujye kwa so amahoro.” |
Yuda yemera kwitanga ho incungu ya Benyamini |
| 18. | Yuda aramwegera aramubwira ati “Databuja, ndakwinginze, jyewe umugaragu wawe reka mvugire ijambo mu matwi yawe, uburakari bwawe bwe kugurumanira umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo rwose. |
| 19. | Databuja, ntiwabajije abagaragu bawe uti ‘Muracyafite so, cyangwa hari undi mwene so mufite?’ |
| 20. | Natwe tukagusubiza databuja tuti ‘Dufite data w’umusaza, hariho n’umwana yabyaye ashaje aracyari muto, mukuru we yarapfuye, ni we usigaye ari ikinege mu nda ya nyina, se aramukunda.’ |
| 21. | Maze ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Muzamunzanire murebe.’ |
| 22. | Tukakubwira databuja tuti ‘Uwo muhungu ntiyasiga se, yamusiga se yapfa.’ |
| 23. | Nawe ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Umuhererezi wanyu nimutamanukana, ntimuzongere kunca iryera.’ |
| 24. | “Nuko tuzamutse tugeze kuri data, umugaragu wawe, tumubwira amagambo yawe databuja. |
| 25. | Data aratubwira ati ‘Nimwongere musubireyo, muduhahireyo utwo kurya.’ |
| 26. | Turamusubiza tuti ‘Ntitwasubirayo. Umuhererezi wacu nitujyana tuzamanuka tujyeyo, kuko tutabasha guca uwo mugabo iryera, umuhererezi wacu tutari kumwe.’ |
| 27. | Data, umugaragu wawe aratubwira ati ‘Muzi yuko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri, |
| 28. | umwe akamvaho nkibwira ndashidikanya yuko yatanyaguwe n’inyamaswa nanjye nkaba ntakimubona, |
| 29. | nimunkuraho n’uyu akagira ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.’ |
| 30. | “Nuko none najya kuri data umugaragu wawe tutari kumwe n’uwo muhungu, |
| 31. | data akabona tutazanye yapfa, kuko ubugingo bwe bwiboshye ku bw’uwo muhungu, twebwe abagaragu bawe tukaba dutumye imvi za data umugaragu wawe, zimanukana ishavu zijya ikuzimu. |
| 32. | Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye uwo muhungu kuri data nti ‘Nintamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha data, kitazamvaho iteka.’ |
| 33. | Nuko none ndakwinginze, databuja, jyewe umugaragu wawe ngume mu cyimbo cy’uwo muhungu ndi imbata yawe, kandi uwo muhungu atahane na bene se. |
| 34. | Nasubira nte ngo njye kuri data, ntari kumwe n’uwo muhungu? Ne kureba ibyago bizagera kuri data.” |