Yakobo agiye gupfa, Yosefu amuzanira abahungu be bombi |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo babwira Yosefu bati “So ararwaye”. Ajyana n’abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. |
   | 2. | Haza umuntu abwira Yakobo ati “Dore umwana wawe Yosefu araje.” Isirayeli arihangana, yicara ku rutara. |
   | 3. | Yakobo abwira Yosefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekereye i Luzi yo mu gihugu cy’i Kanani, impa umugisha, |
   | 4. | irambwira iti ‘Dore nzakororotsa nkugwize, nguhindure iteraniro ry’amoko, kandi nzaha urubyaro rwawe ruzakurikiraho iki gihugu, kibe gakondo yarwo iteka ryose.’ |
   | 5. | “None abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa ntaragusanga muri Egiputa, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye, nka Rubeni na Simiyoni. |
   | 6. | Abandi bana wabyara hanyuma yabo bazaba abawe, mu iragwa ryabo bazitirirwa bene se. |
   | 7. | Ku bwanjye ubwo navaga i Padani, napfushirije Rasheli mu rugendo mu gihugu cy’i Kanani, twari dushigaje akarere tukagera Efurata. Byarambabaje, muhambayo mu nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.” |
   | 8. | Isirayeli abona bene Yosefu aramubaza ati “Aba ni bande?” |
   | 9. | Yosefu asubiza se ati “Ni abana banjye Imana yampereye ino.” Aramubwira ati “Ndakwinginze, bazane mbasabire umugisha.” |
   | 10. | Kandi amaso ya Isirayeli yari abeshejwe ibirorirori n’ubusaza, ntiyashobora guhweza. Arabamwegereza arabasoma, arabahobera. |
   | 11. | Isirayeli abwira Yosefu ati “Sinibwiraga yuko nzabona mu maso hawe ukundi, none Imana inyeretse n’urubyaro rwawe.” |
   | 12. | Yosefu abakura hagati y’amavi ya se, yikubita hasi yubamye. |
Yakobo asabira Efurayimu na Manase umugisha |
   | 13. | Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimu ukuboko kwe kw’iburyo, amwegereza ukuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afatisha Manase ukuboko kwe kw’ibumoso, amwegereza ukuboko kwa Isirayeli kw’iburyo. |
   | 14. | Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura. |
   | 15. | Asabira Yosefu umugisha ati “Imana, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere, Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu, |
   | 16. | marayika wancunguye mu bibi byose, ihe aba bahungu umugisha, bitirirwe izina ryanjye n’irya sogokuru Aburahamu na data Isaka, bororoke babe benshi cyane mu isi.” |
   | 17. | Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase. |
   | 18. | Yosefu abwira se ati “Ntugire utyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari we urambika ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe.” |
   | 19. | Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.” |
   | 20. | Abasabira umugisha uwo munsi ati “Abisirayeli bazaguhindure icyitegererezo, iyo basabiranye umugisha bati ‘Imana iguhindure nka Efurayimu na Manase.’ ” Abanza Efurayimu mbere ya Manase. |
   | 21. | Isirayeli abwira Yosefu ati “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabana namwe, izabasubiza mu gihugu cya ba sekuruza banyu. |
   | 22. | Kandi nguhaye umugabane umwe uruta uwa bene so, uwo nanyagishije Abamori inkota yanjye n’umuheto wanjye.” |