Yakobo ahanurira abana be ibizababaho |
   | 1. | Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera. |
   | 2. | “Nimuterane mwumve bana ba Yakobo, Mwumve Isirayeli so. |
   | 3. | “Rubeni uri imfura yanjye, n’imbaraga zanjye. Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho, Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera. |
   | 4. | Uri nk’amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware. Kuko wuriye uburiri bwa so, Ni ho wabuhumanije. Yuriye indyamo yanjye! |
   | 5. | “Simiyoni na Lewi ni abavandimwe, Inkota zabo ni intwaro z’urugomo. |
   | 6. | Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa, Bwiza bwanjye, ntugafatanye n’iteraniro ryabo. Kuko bicishije abantu uburakari, Bagatema ibitsi by’inka kugira ngo bimare agahinda. |
   | 7. | Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi, Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw’agashinyaguro. Nzabagabanya mu ba Yakobo, Nzabatataniriza mu Bisirayeli. |
   | 8. | “Yuda, bene so bazagushima, Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry’abanzi bawe, Bene so bazakwikubita imbere. |
   | 9. | Yuda ni icyana cy’intare, Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhigo. Yunamye, abunda nk’intare, Kandi nk’intare y’ingore. Ni nde wayivumbura? |
   | 10. | Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo ataraza, Uwo ni we amahanga azumvira. |
   | 11. | Aziritse ishashi ye y’indogobe ku muzabibu, N’icyana cye cy’indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza, Ameshesha imyenda ye vino, Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y’inzabibu. |
   | 12. | Amaso ye atukujwe na vino, Amenyo ye yejejwe n’amata. |
   | 13. | “Zebuluni azatura ku kibaya cy’inyanja, Azaba ku kibaya kiriho inkuge, Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni. |
   | 14. | “Isakari ni indogobe y’inyamaboko, Iryamye hagati y’ingo z’intama. |
   | 15. | Abona aho kuruhukira ko ari heza, N’igihugu ko ari icyo kwishimiramo. Yunamishirije urutugu rwe kwikorera, Ahinduka umuretwa utegekwa icyate. |
   | 16. | “Dani azacira abantu be imanza, Ubwo ari umwe mu miryango y’Abisirayeli. |
   | 17. | Dani azaba inzoka mu nzira, N’incira mu kayira, Irya ibinono by’ifarashi, Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa. |
   | 18. | “Uwiteka ntegereje agakiza kawe. |
   | 19. | “Gadi umutwe uzamutera, Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi. |
   | 20. | “Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza, Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami. |
   | 21. | “Nafutali ni ibuguma ry’isha izituwe, Avuga amagambo meza. |
   | 22. | “Yosefu ni ishami ry’igiti cyera cyane, Ishami ry’igiti cyera cyane kiri hagati y’isoko, Amashami yacyo arenga inkike y’igihome. |
   | 23. | Abarashi bamugiriye iby’urwango, Bamurashe imyambi y’akarengane. |
   | 24. | Ariko umuheto we nturakabanguka, Amaboko ye n’intoki ze bikomezwa n’amaboko ya ya ntwari ya Yakobo. Ni yo yakomotsweho n’Umushumba, Igitare cy’Abisirayeli. |
   | 25. | Ibyo byakozwe n’Imana ya so, izagufasha, Byakozwe n’Ishoborabyose, izaguha umugisha. Imigisha iva hejuru mu ijuru, N’imigisha iva mu mazi y’ikuzimu, N’imigisha yo mu mabere n’iyo mu nda. |
   | 26. | Imigisha so ahesha, Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru, Igera ku rugabano rw’imisozi ihoraho. Izaba ku mutwe wa Yosefu, Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se. |
   | 27. | “Benyamini ni isega ritanyagura, Mu gitondo rirya umuhigo, Nimugoroba akagabanya iminyago.” |
   | 28. | Abo bose ni imiryango y’Abisirayeli uko ari cumi n’ibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha. |
Yakobo ategeka abana be aho bakwiriye kuzamuhamba |
   | 29. | Arabihanangiriza arababwira ati “Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti, |
   | 30. | mu buvumo buri mu isambu y’i Makipela iri imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, ni bwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti. |
   | 31. | Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya. |
   | 32. | Ya sambu n’ubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.” |
   | 33. | Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe. |