Urubyaro rwa Adamu (1 Ngoma 1.1-4) |
| 1. | Iki ni igitabo cy’urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, |
| 2. | umugabo n’umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho. |
| 3. | Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti. |
| 4. | Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 5. | Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa. |
| 6. | Seti yamaze imyaka ijana n’itanu avutse abyara Enoshi. |
| 7. | Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n’irindwi, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 8. | Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, arapfa. |
| 9. | Enoshi yamaze imyaka mirongo urwenda avutse abyara Kenani, |
| 10. | amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n’itanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 11. | Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana urwenda n’itanu, arapfa. |
| 12. | Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalaleli. |
| 13. | Amaze kubyara Mahalaleli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 14. | Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi, arapfa. |
| 15. | Mahalaleli yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Yeredi. |
| 16. | Amaze kubyara Yeredi, Mahalaleli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 17. | Iminsi yose Mahalaleli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, arapfa. |
| 18. | Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse abyara Henoki. |
| 19. | Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 20. | Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, arapfa. |
| 21. | Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Metusela. |
| 22. | Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 23. | Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. |
| 24. | Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye. |
| 25. | Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse abyara Lameki. |
| 26. | Amaze kubyara Lameki, Metusela arongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 27. | Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda, arapfa. |
| 28. | Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu. |
| 29. | Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.” |
| 30. | Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. |
| 31. | Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, arapfa. |
| 32. | Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti. |