Yakobo arapfa baramwosa, bamujyana i Kanani bamuhambayo |
   | 1. | Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma. |
   | 2. | Yosefu ategeka abagaragu be b’abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli. |
   | 3. | Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra. |
   | 4. | Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyeho umugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti |
   | 5. | ‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy’i Kanani abe ari mo uzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’ ” |
   | 6. | Farawo ati “Zamuka uhambe so, nk’uko yakurahirije.” |
   | 7. | Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n’abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose, |
   | 8. | n’abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n’abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy’i Gosheni. |
   | 9. | Ajyana n’amagare y’intambara n’abahetswe n’amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane. |
   | 10. | Bagera ku mbuga y’igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi ukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye. |
   | 11. | Bene igihugu b’Abanyakanani babonye baririra ku mbuga y’igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu ni umuborogo mwinshi w’Abanyegiputa.” Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani. |
   | 12. | Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse, |
   | 13. | bamujyana mu gihugu cy’i Kanani, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y’i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti. |
Yosefu ahumuriza bene se, arapfa |
   | 14. | Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n’abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se. |
   | 15. | Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravugana bati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.” |
   | 16. | Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati |
   | 17. | ‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n’icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b’Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira. |
   | 18. | Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.” |
   | 19. | Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy’Imana? |
   | 20. | Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu. |
   | 21. | None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n’abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza. |
   | 22. | Yosefu aturana muri Egiputa n’umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n’icumi. |
   | 23. | Yosefu abona abuzukuru ba Efurayimu, n’abana ba Makiri mwene Manase bavukiye ku mavi ya Yosefu. |
   | 24. | Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.” |
   | 25. | Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.” |
   | 26. | Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n’icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo. |