Imana isezeranira Nowa isezerano |
   | 1. | Imana iha umugisha Nowa n’abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. |
   | 2. | Inyamaswa zo mu isi zose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n’ibyuzuye ku butaka byose, n’amafi yo mu nyanja yose. |
   | 3. | Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi. |
   | 4. | Ariko ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23 |
   | 5. | Kandi amaraso yanyu, amaraso y’ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw’umuntu, nzabuhorera undi muntu wese. |
   | 6. | Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo. |
   | 7. | “Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.” |
   | 8. | Imana ibwirana Nowa n’abana be iti |
   | 9. | “Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, |
   | 10. | n’ibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni n’ibisiga n’amatungo, n’inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose. |
   | 11. | Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.” |
   | 12. | Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy’isezerano nsezeranye namwe n’ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose. |
   | 13. | Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye n’isi. |
   | 14. | Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y’isi, umukororombya uzabonekera muri cyo, |
   | 15. | nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n’ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose. |
   | 16. | Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry’Imana n’ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.” |
   | 17. | Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy’isezerano nakomeje riri hagati yanjye n’ibifite umubiri byose biri mu isi.” |
   | 18. | Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanani. |
   | 19. | Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n’abakwiriye mu isi yose. |
   | 20. | Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu, |
   | 21. | anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye. |
   | 22. | Hamu se wa Kanani abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze. |
   | 23. | Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe. |
   | 24. | Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye. |
   | 25. | Aravuga ati “Kanani avumwe, Azabe umugaragu w’abagaragu kuri bene se.” |
   | 26. | Kandi ati “Uwiteka ahimbazwe, Ni we Mana ya Shemu, Kanani abe umugaragu we. |
   | 27. | Imana yagure Yafeti, Abe mu mahema ya Shemu, Kanani abe umugaragu we.” |
   | 28. | Hanyuma ya wa mwuzure, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu. |
   | 29. | Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa. |