Abisirayeli baritotomba, umuriro w’Uwiteka wicamo benshi |
| 1. | Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w’Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry’amagando yabo. |
| 2. | Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima. |
| 3. | Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro w’Uwiteka wicānye muri bo. |
Abisirayeli banga manu basaba Mose inyama, ariganyira |
| 4. | Abanyamahanga y’ikivange bari hagati y’Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni nde uzaduha inyama zo kurya? |
| 5. | Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, n’amadegede n’amapapayi, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurucumu. |
| 6. | Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.” |
| 7. | Manu iyo yasaga n’utubuto tw’ibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga n’iy’ubushishi buva ku giti bwitwa budola. |
| 8. | Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihindura udutsima. Kuryoha kwayo kwari nk’uk’udutsima twavuganywe n’amavuta ya elayo. |
| 9. | Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo. |
| 10. | Mose yumva abantu barira, umuntu wese arirana n’inzu ye barira mu miryango y’amahema yabo. Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose. |
| 11. | Mose abwira Uwiteka ati “Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro? |
| 12. | Nasamye inda y’ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye ko untegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk’uko umurezi w’umugabo atengamatira umwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza? |
| 13. | Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’? |
| 14. | Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore. |
| 15. | Niba ungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.” |
Uwiteka aha Mose abafasha mirongo irindwi |
| 16. | Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro bahagararaneho nawe. |
| 17. | Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho mubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine. |
| 18. | Kandi bwira abantu uti: Mwiyereze umunsi w’ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y’Uwiteka mukavuga muti ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya. |
| 19. | Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri, |
| 20. | ahubwo muzazirya ukwezi kose mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’ ” |
| 21. | Mose aramusubiza ati “Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenza uduhumbi dutandatu, umva ko uvuze uti ‘Nzabaha inyama bazirye ukwezi kose.’ |
| 22. | Bazababagira imikumbi n’amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?” |
| 23. | Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y’Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.” |
Abafasha ba Mose barahanura: yanga kugira ishyari |
| 24. | Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y’Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’abantu, abagotesha ihema ryera. |
| 25. | Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho. |
| 26. | Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w’abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando. |
| 27. | Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.” |
| 28. | Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.” |
| 29. | Mose aramubaza ati “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!” |
| 30. | Mose asubirana mu ngando n’abakuru ba Isirayeli. |
Abisirayeli bahabwa inyama, bahanwa |
| 31. | Umuyaga uturuka ku Uwiteka, uzana inturumbutsi zivuye ku nyanja, uzigusha aho babambye amahema n’impande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rw’umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n’intambwe enye z’intoki. |
| 32. | Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n’undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z’ingando zabo. |
| 33. | Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna, uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane. |
| 34. | Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga. |
| 35. | Abantu bahaguruka i Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi. |