Somera Bibiliya kuri Telefone
Abisirayeli banga kujya i Kanāni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubira muri Egiputa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Baravugana bati “Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
babwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry’ibonaniro.
Uwiteka ategeka ko Abisirayeli bazagwa mu butayu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwiteka ubonwa n’amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ukajya imbere yabo uri mu nkingi y’igicu ku manywa, no mu nkingi y’umuriro nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
None niwica ubu bwoko nk’umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
None imbaraga z’umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk’uko wavuze uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n’ubuvivi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Babarira gukiranirwa k’ubu bwoko nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk’uko wabubabariraga uhereye igihe baviriye mu Egiputa ukageza ubu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk’uko unsabye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n’uko isi yose izuzura icyubahiro cy’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n’ubwiza bwanjye, n’ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ni ukuri ntibazabona igihugu narahiye ba sekuruza ko nzakibaha, nta n’umwe wo mu bansuzuguye uzakibona,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Abamaleki n’Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukire musubire mu butayu mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
“Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw’Abisirayeli banyitotombera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n’abayisāgije mwese mwanyitotombeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko yuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikira kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiye mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Nk’uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n’umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukira muri ubu butayu, ni mo bazapfira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Ba bagabo Mose yatumye gutata icyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y’incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
abo bagabo babaze inkuru y’incamugongo y’icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutata icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Bazinduka kare mu gitondo, bazamuka umusozi bawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Mose arababwira ati “Mucumurira iki itegeko ry’Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Muri busangeyo Abamaleki n’Abanyakanāni mwicwe n’inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y’umusozi, ariko isanduku y’Isezerano ry’Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Maze Abamaleki bamanukana n’Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: