Kōra, Datani na Abiramu bagoma, barimbuka |
| 1. | Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni. |
| 2. | Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose. |
| 3. | Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?” |
| 4. | Mose abyumvise yikubita hasi yubamye. |
| 5. | Abwira Kōra n’abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n’uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi. |
| 6. | Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n’abo mufatanije mwese, |
| 7. | ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y’Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe.” |
| 8. | Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi: |
| 9. | mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y’Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry’Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw’Uwiteka, muhagarare imbere y’iteraniro mubakorere? |
| 10. | Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n’ubutambyi? |
| 11. | Icyo ni cyo gitumye wowe n’abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?” |
| 12. | Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba. |
| 13. | Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy’amata n’ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu? |
| 14. | Kandi ntutujyanye mu gihugu cy’amata n’ubuki, ntuduhaye gakondo y’imirima n’inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y’aba bantu? Ntituri bwitabe.” |
| 15. | Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n’indogobe imwe, nta n’umwe muri bo nagiriye nabi.” |
| 16. | Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n’iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y’Uwiteka, wowe na bo na Aroni. |
| 17. | Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y’Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.” |
| 18. | Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
| 19. | Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw’Uwiteka bubonekera iteraniro ryose. |
| 20. | Uwiteka abwira Mose na Aroni ati |
| 21. | “Nimwitandukanirize n’iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.” |
| 22. | Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y’imyuka y’abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?” |
| 23. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 24. | “Bwira iteraniro uti ‘Nimuhaguruke muve impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.’ ” |
| 25. | Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira. |
| 26. | Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.” |
| 27. | Barahaguruka bava impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y’amahema yabo n’abagore babo, n’abahungu babo n’abana babo bato. |
| 28. | Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye. |
| 29. | Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye. |
| 30. | Ariko Uwiteka nakora ikintu cy’inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n’ababo n’ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.” |
| 31. | Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri, |
| 32. | nuko burasama, bubamirana n’ab’amazu yabo, n’abantu ba Kōra bose n’ibintu byabo byose. |
| 33. | Nuko bo n’ababo n’ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro. |
| 34. | Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati “Ubutaka butatumira natwe!” |
| 35. | Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu. |