Imirimo y’abatambyi n’iy’Abalewi bandi |
| 1. | Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n’abana bawe n’inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw’iby’Ahera, wowe n’abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k’ubutambyi bwanyu. |
| 2. | Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n’abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y’ihema ry’Ibihamya. |
| 3. | Bajye bitondera ibyo ubategeka n’ibikwiriye gukorerwa iby’ihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi y’ibintu by’Ahera n’igicaniro badapfa, namwe mudapfa. |
| 4. | Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ry’ibonaniro, imirimo y’ihema ryera yose, utari uwo muri bo ntakigire hafi yanyu. |
| 5. | Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n’igicaniro, kugira ngo umujinya utongera kuba ku Bisirayeli. |
| 6. | Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukora imirimo y’ihema ry’ibonaniro. |
| 7. | Wowe n’abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y’ubutambyi bwanyu ku by’igicaniro byose, no ku byo hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo w’impano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.” |
Ibyo gutunga abatambyi n’Abalewi |
| 8. | Uwiteka abwira Aroni ati “Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu by’Abisirayeli banyereza byose: ni wowe n’abana bawe mbihereye kuko mwasīzwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. |
| 9. | Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n’umuriro: ituro ryabo ryose n’igitambo cyabo cyose, n’ituro ryabo ry’ifu ryose, n’igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n’igitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe n’abana bawe. |
| 10. | Ujye ubirīra ahantu hera cyane, umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubere ibyera. |
| 11. | “Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n’ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye ayaryaho. |
| 12. | “Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by’amavuta ya elayo n’inzabibu n’impeke, ni wowe nyihaye. |
| 13. | Ibibanza kwera byo mu myaka y’igihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye abiryaho. |
| 14. | “Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe. |
| 15. | “Uburiza bwose bw’ibifite umubiri byose bazatura Uwiteka, ubw’abantu n’ubw’amatungo bujye buba ubwawe, ariko uburiza bw’abantu ntukabure kubucungurisha, n’ubw’amatungo azira na bwo ujye ubucungurisha. |
| 16. | Ibikwiriye gucungurwa, ujye ubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igiciro uzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku y’Ahera, ari yo gera makumyabiri. |
| 17. | Ariko uburiza bw’inka cyangwa ubw’intama cyangwa ubw’ihene ntukabucungurishe, ubw’izo ni ubwera. Ujye umisha amaraso yabwo ku gicaniro, wose urugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 18. | Inyama zabwo zijye ziba umwanya wawe, nk’uko inkoro izunguzwa n’urushyi rw’ukuboko rw’iburyo ari umwanya wawe. |
| 19. | “Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwa umunyu, rizahamira iteka imbere y’Uwiteka, risezeraniwe wowe n’urubyaro rwawe.” |
| 20. | Kandi Uwiteka abwira Aroni ati “Ntuzagire gakondo mu gihugu cy’Abisirayeli, ntuzagire umugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli. |
| 21. | “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry’ibonaniro. |
| 22. | Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y’ihema ry’ibonaniro, batagibwaho n’icyaha bagapfa. |
| 23. | Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo y’ihema ry’ibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli. |
| 24. | Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n’Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.” |
Abalewi na bo batange igice kimwe mu icumi |
| 25. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 26. | “Kandi bwira Abalewi uti ‘Nimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikuraho ituro mutura Uwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cy’icyo gice cya cumi. |
| 27. | Iryo turo ryererejwe mutura rizababarwaho nk’aho ari imyaka y’impeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuye umuvure mwengeramo vino. |
| 28. | Uko abe ari ko mujya mutura Uwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroni umutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka. |
| 29. | Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukura amaturo yererejwe yose muture Uwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukura igice cyabyo cyo kwezwa.’ |
| 30. | “Ubabwire uti ‘Nimumara gukuramo ibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nk’ibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino. |
| 31. | Mujye mubīrira aho mushatse hose ubwanyu n’ab’amazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukora mu ihema ry’ibonaniro. |
| 32. | Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumara kubikuramo ibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzaba mutononnye ibyera byatuwe n’Abisirayeli ngo mupfe.’ ” |