   | 1. | Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.” |
   | 2. | Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama. |
   | 3. | Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y’ibiharabuge. |
   | 4. | Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.” |
   | 5. | Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.” |
   | 6. | Amusubiraho asanga ahagararanye n’abatware b’i Mowabu bose, iruhande rw’ibitambo bye byoshejwe. |
   | 7. | Aca umugani uhanura ati “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w’i Mowabu yankuye mu misozi y’iburasirazuba. Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’ |
   | 8. | Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye? |
   | 9. | Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, Nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, Ntibuzabarwa mu mahanga. |
   | 10. | Ni nde ubasha kubara umukungugu w’ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy’Abisirayeli? Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!” |
   | 11. | Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?” |
   | 12. | Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?” |
   | 13. | Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.” |
   | 14. | Amujyana mu ishyamba ry’i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n’isekurume y’intama ku gicaniro cyose. |
   | 15. | Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n’Uwiteka hariya.” |
   | 16. | Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.” |
   | 17. | Asanga ahagararanye n’abatware b’i Mowabu iruhande rw’ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?” |
   | 18. | Aca umugani uhanura ati “Haguruka Balaki wumve, Ntegera ugutwi, mwene Sipori. |
   | 19. | Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? |
   | 20. | Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. |
   | 21. | Ntibonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu. |
   | 22. | Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nk’ay’imbogo. |
   | 23. | Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, Nta bupfumu buri mu Bisirayeli, Mu gihe cyategetswe Abayakobo n’Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora. |
   | 24. | Dore ubwo bwoko bubaduka nk’intare y’ingore, Buvumbuka nk’intare y’ingabo. Ntizaryama itararya umuhigo, Itaranywa amaraso y’abishwe.” |
   | 25. | Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.” |
   | 26. | Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ” |
   | 27. | Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo. |
   | 28. | Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.” |
   | 29. | Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.” |
   | 30. | Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama. |