Balāmu yongera kabiri guhesha Abisirayeli umugisha |
| 1. | Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeli umugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu. |
| 2. | Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk’uko imiryango yabo iri. Umwuka w’Imana amuzaho, |
| 3. | aca umugani uhanura ati “Balāmu mwene Bewori aravuga, Umuntu wari uhumirije amaso aravuga. |
| 4. | Haravuga uwumva amagambo y’Imana, Uwerekwa Ishoborabyose, Uwikubita hasi akagira amaso areba. |
| 5. | Ati ‘Erega amahema yawe ni meza, Wa bwoko bwa Yakobo we. Ubuturo bwawe ni bwiza, Wa bwoko bwa Isirayeli we. |
| 6. | Burambuye nk’ibikombe, Nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi, Nk’imisāga Uwiteka yateye, Nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi. |
| 7. | Amazi azatemba avuye mu ndobo z’ubwo bwoko, Urubyaro rwabwo ruzaba aho amazi menshi ari. Umwami wabwo azasumba Agagi, Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru.’ |
| 8. | Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana, Ifite amaboko nk’ay’imbogo, Buzarya amahanga abubereye ababisha, Buzamenagura amagufwa yabo, Buzabahinguranisha imyambi yabwo. |
| 9. | Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo, Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde? Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe, Uzakuvuma wese avumwe.” |
| 10. | Balāmu yikongereza uburakari bwa Balaki, Balaki akubita mu mashyi abwira Balāmu ati “Nagutumiriye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa aka gatatu! |
| 11. | Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi, none Uwiteka yakubujije icyubahiro.” |
| 12. | Balāmu asubiza Balaki ati “Sinabwiye n’intumwa zawe wantumyeho nti |
| 13. | ‘Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka, gukora icyiza cyangwa ikibi nihangiye, icyo Uwiteka azajya ambwira ni cyo nzajya mvuga?’ |
| 14. | None ngiye mu bwoko bwanjye. Reka ngusobanurire ibyo buriya bwoko buzagirira ubwawe mu bihe bizaza.” |
| 15. | Aca umugani uhanura ati “Balāmu mwene Bewori aravuga, Umuntu wari uhumirije amaso aravuga. |
| 16. | Haravuga uwumva amagambo y’Imana, Akamenya ubwenge bw’Isumbabyose, Uwerekwa Ishoborabyose, Uwikubita hasi akagira amaso areba. |
| 17. | Ati ‘Ndamureba ariko si ubu, Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi. Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, Inkoni y’ubwami izaboneka Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli, Izagiriza inkiko z’i Mowabu, Izatsinda hasi Abasheti bose. |
| 18. | Edomu hazahindūrwa, Seyiri na ho hazahindūrwa, Abaho bari ababisha b’Abisirayeli, Ubwoko bwa Isirayeli buzakora iby’ubutwari. |
| 19. | Ubwoko bwa Yakobo buzakomokwaho n’utwara ibihugu, Azarimbura abacitse ku icumu bo mu midugudu.’ ” |
| 20. | Yitegera Abamaleki aca umugani uhanura ati “Abamaleki bari aba mbere baruta ayandi mahanga, Ariko ibya nyuma byabo bizaba kurimbuka.” |
| 21. | Yitegera Abakeni aca umugani uhanura ati “Ubuturo bwawe bukomeye ubutavaho, Icyari cyawe kiri ku gitare, |
| 22. | Ariko Abakeni bazanyagwa. Bizaba ryari? Bizaba ubwo Abashuri bazakujyana uri imbohe.” |
| 23. | Arongera aca umugani uhanura ati “Ayii we! Ni nde uzabasha kubaho, Ubwo Imana izakora ibyo? |
| 24. | Ariko inkuge zizaturuka ku nkombe y’i Kitimu, Zibabaze Abashuri, zibabaze n’Abeberi, Maze na bo bazarimbuka.” |
| 25. | Balāmu arahaguruka, aragenda ngo asubire iwe. Balaki na we asubira iwe. |