Babara Abisirayeli ubwa kabiri |
   | 1. | Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati |
   | 2. | “Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk’uko amazu ya ba sekuru ari.” |
   | 3. | Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko bati |
   | 4. | “Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n’Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa. |
   | 5. | Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n’umuryango w’Abahenoki, na Palu wakomotsweho n’umuryango w’Abapalu, |
   | 6. | na Hesironi wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n’Abakarumi. |
   | 7. | Iyo ni yo miryango y’Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu. |
   | 8. | Bene Palu ni Eliyabu. |
   | 9. | Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n’iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka, |
   | 10. | ubutaka bukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore. |
   | 11. | Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa. |
   | 12. | Bene Simiyoni nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho n’umuryango w’Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n’umuryango w’Abayamini, na Yakini wakomotsweho n’umuryango w’Abayakini, |
   | 13. | na Zera wakomotsweho n’umuryango w’Abazera, na Shawuli wakomotsweho n’umuryango w’Abashawuli. |
   | 14. | Iyo ni yo miryango y’Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana abiri. |
   | 15. | Bene Gadi nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n’umuryango w’Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n’umuryango w’Abahagi, na Shuni wakomotsweho n’umuryango w’Abashuni, |
   | 16. | na Ozini wakomotsweho n’umuryango w’Abozini, na Eri wakomotsweho n’umuryango w’Aberi, |
   | 17. | na Arodi wakomotsweho n’umuryango w’Abarodi, na Areli wakomotsweho n’umuryango w’Abareli. |
   | 18. | Iyo ni yo miryango y’Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu. |
   | 19. | Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanāni. |
   | 20. | Bene Yuda nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n’umuryango w’Abashela, na Perēsi wakomotsweho n’umuryango w’Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n’umuryango w’Abazera. |
   | 21. | Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n’umuryango w’Abahamuli. |
   | 22. | Iyo ni yo miryango y’Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n’ibihumbi bitandatu na magana atanu. |
   | 23. | Bene Isakari nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n’umuryango w’Abatola, na Puwa wakomotsweho n’umuryango w’Abapuwa, |
   | 24. | na Yashubu wakomotsweho n’umuryango w’Abayashubu, na Shimuroni wakomotsweho n’umuryango w’Abashimuroni. |
   | 25. | Iyo ni yo miryango y’Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n’ibihumbi bine na magana atatu. |
   | 26. | Bene Zebuluni nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n’umuryango w’Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n’umuryango w’Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n’umuryango w’Abayahilēli. |
   | 27. | Iyo ni yo miryango y’Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu. |
   | 28. | Bene Yosefu nk’uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu. |
   | 29. | Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n’umuryango w’Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n’umuryango w’Abagileyadi. |
   | 30. | Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n’umuryango w’Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n’Abaheleki, |
   | 31. | na Asiriyeli wakomotsweho n’umuryango w’Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashekemu, |
   | 32. | na Shemida wakomotsweho n’umuryango w’Abashemida, na Heferi wakomotsweho n’umuryango w’Abaheferi. |
   | 33. | Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa. |
   | 34. | Iyo ni yo miryango y’Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi. |
   | 35. | Bene Efurayimu nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho n’umuryango w’Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n’umuryango w’Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n’umuryango w’Abatahani. |
   | 36. | Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho n’umuryango w’Aberani. |
   | 37. | Iyo ni yo miryango y’Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana atanu. Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nk’uko imiryango yabo iri. |
   | 38. | Bene Benyamini nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n’umuryango w’Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n’umuryango w’Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n’umuryango w’Abahiramu, |
   | 39. | na Shufamu wakomotsweho n’umuryango w’Abashufamu, na Hufamu wakomotsweho n’umuryango w’Abahufamu. |
   | 40. | Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n’umuryango w’Abarudi. Nāmani yakomotsweho n’umuryango w’Abanāmani. |
   | 41. | Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk’uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu. |
   | 42. | Bene Dani nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n’imiryango y’Abadani nk’uko imiryango yabo iri. |
   | 43. | Imiryango y’Abashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n’ibihumbi bine na magana ane. |
   | 44. | Bene Asheri nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n’umuryango w’Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n’umuryango w’Abishivi, na Beriya wakomotsweho n’umuryango w’Ababeriya. |
   | 45. | Bene Beriya bakomotsweho n’iyi miryango: Heberi yakomotsweho n’umuryango w’Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n’umuryango w’Abamalikiyeli. |
   | 46. | Umukobwa wa Asheri yitwa Sara. |
   | 47. | Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane. |
   | 48. | Bene Nafutali nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n’umuryango w’Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n’umuryango w’Abaguni, |
   | 49. | na Yeseri wakomotsweho n’umuryango w’Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashilemu. |
   | 50. | Iyo ni yo miryango y’Abanafutali nk’uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana ane. |
   | 51. | Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu n’igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu. |
   | 52. | Uwiteka abwira Mose ati |
   | 53. | “Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk’uko umubare w’amazina yabo uri. |
   | 54. | Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye n’umubare w’ababazwe bo muri wo. |
   | 55. | Ariko igihugu kizagabanywe n’ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza. |
   | 56. | Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n’abake.” |
   | 57. | Ababazwe bo mu Balewi nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abakohati. Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamerari. |
   | 58. | Iyi ni yo miryango y’Abalewi: umuryango w’Abalibuni n’uw’Abaheburoni, n’uw’Abamahali n’uw’Abamushi n’uw’Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu. |
   | 59. | Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo. |
   | 60. | Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. |
   | 61. | Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere y’Uwiteka. |
   | 62. | Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n’Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli. |
   | 63. | Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko. |
   | 64. | Ariko muri bo ntihaba n’umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi. |
   | 65. | Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ntihasigara n’umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni. |