Somera Bibiliya kuri Telefone
Kubarwa kw’Abalewi n’andi mategeko yabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musozi wa Sinayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ayo ni yo mazina ya bene Aroni, abatambyi basīzwe bakerezwa gukorera Uwiteka umurimo w’ubutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nadabu na Abihu bapfiriye imbere y’Uwiteka, ubwo boserezaga umuriro udakwiriye imbere ye mu butayu bwa Sinayi, bapfa bucike. Eleyazari na Itamari bagakorera Uwiteka umurimo w’ubutambyi imbere ya Aroni se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Igiza hafi ab’umuryango wa Lewi, ubashyire imbere ya Aroni umutambyi, kugira ngo bajye bamukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Barindire imbere y’ihema ry’ibonaniro iby’uwo yarindishijwe n’iby’iteraniro ryose ryarindishijwe, bajye bakora imirimo yo mu buturo bwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Barinde ibintu byose byo mu ihema ry’ibonaniro n’iby’Abisirayeli barindishijwe, bajye bakora imirimo yo muri ubwo buturo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Abalewi uzabahe Aroni n’abana be, Aroni abahawe rwose mu cyimbo cy’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Uzashyirireho Aroni n’abana be kwitondera imirimo y’ubutambyi bwabo, utari uwo muri bo wigirira hafi kubyishyiramo yicwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kuko abana b’imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
“Bara Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuru ari, nk’uko imiryango yabo iri, ubare abahungu n’abagabo bose, uhereye ku bana bamaze ukwezi bavutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Mose yumvira ijambo ry’Uwiteka, ababara uko yategetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Aba ni bo bana ba Lewi uko bitwa: Gerushoni na Kohati na Merari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Aya ni yo mazina ya bene Gerushoni nk’uko imiryango yabo iri: Libuni na Shimeyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Aba ni bo bene Kohati nk’uko imiryango yabo iri: Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Aba ni bo bene Merari nk’uko imiryango yabo iri: Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuru ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abalibuni n’uw’Abashimeyi. Iyo ni yo miryango y’Abagerushoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ababazwe bo muri bo, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Imiryango y’Abagerushoni ijye ibamba amahema yayo aho ubuturo bwera buteye ibitugu, mu ruhande rw’iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umutware w’inzu ya ba sekuru y’Abagerushoni abe Eliyasafu mwene Layeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Iby’ihema ry’ibonaniro Abagerushoni barindishwa, bibe ubuturo n’ihema n’ikirisakara, n’umwenda ukinga umuryango w’ihema ry’ibonaniro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
n’imyenda ikinzwe y’urugo, n’umwenda ukinga irembo ry’urwo rugo rugota ubuturo n’igicaniro, n’imigozi yose ikoreshwa imirimo y’ubuturo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abamuramu n’uw’Abisuhari, n’uw’Abaheburoni n’uw’Abuziyeli. Iyo ni yo miryango y’Abakohati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Ababazwe bo muri bo, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi munani na magana atandatu, barindishijwe iby’Ahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Imiryango y’Abakohati ijye ibamba amahema yayo mu ruhande rw’ubuturo rw’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Umutware w’inzu ya ba sekuru y’imiryango y’Abakohati abe Elisafani mwene Uziyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ibyo barindishwa bibe isanduku yera n’ameza, n’igitereko cy’amatabaza n’ibicaniro, n’ibintu by’Ahera bakoresha, n’umwenda ukingiriza Ahera, n’ibifatanye na wo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Eleyazari mwene Aroni abe umutware utwara abatware b’Abalewi, ajye akoresha abarindishijwe iby’Ahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamahali n’uw’Abamushi. Iyo ni yo miryango y’Abamerari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ababazwe bo muri bo, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Umutware w’inzu ya ba sekuru y’imiryango y’Abamerari ni Suriyeli mwene Abihayili. Bajye babamba amahema yabo mu ruhande rw’ikasikazi rw’ubuturo bwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Umurimo Abamerari bategekwa ube uwo kurinda imbaho z’imiganda y’ubuturo, n’imbumbe zabwo n’inkingi zabwo, n’imyobo zishingwamo, n’ibintu byabwo byose, n’ibifatanye na byo byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
n’inkingi z’urugo rubugose n’imyobo zishingwamo, n’imambo zazo n’imigozi yazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Mose na Aroni n’abana be, abe ari bo babamba amahema yabo imbere y’ubuturo mu ruhande rw’iburasirazuba, imbere y’ihema ry’ibonaniro ahagana aho izuba rirasira, barinde Ahera mu cyimbo cy’Abisirayeli baharindishijwe. Utari uwo muri bo wigira hafi yicwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni babaze babitegetswe n’Uwiteka nk’uko imiryango yabo iri, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Uwiteka abwira Mose ati “Bara abahungu b’imfura bose b’Abisirayeli, uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike umubare w’amazina yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Jyewe Uwiteka untoranirize Abalewi, babe ingurane z’imfura zose z’Abisirayeli, kandi umpe n’amatungo y’Abalewi, abe ingurane z’uburiza bw’amatungo y’Abisirayeli bwose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Mose abara imfura zose z’Abisirayeli uko Uwiteka yamutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
Abahungu b’imfura bose babazwe bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, umubare w’amazina yabo uba inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo irindwi na batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
“Tora Abalewi babe ingurane z’imfura z’Abisirayeli, utore n’amatungo y’Abalewi abe ingurane z’amatungo yabo. Abalewi babe ingurane z’amatungo yabo, Abalewi babe abanjye. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Kandi kugira ngo imfura z’Abisirayeli magana abiri na mirongo irindwi n’eshatu, zisāze umubare w’Abalewi zicungurwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
ubake shekeli eshanu z’imfura imwe, uzende zigezwe kuri shekeli y’Ahera. Ni yo gera makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
Uhe Aroni n’abana be ifeza z’incungu z’izo mpfura zisāzeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Mose yaka ifeza z’incungu imfura zisāze ku zacunguwe n’Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Ifeza yatse izo mpfura z’Abisirayeli ziba shekeli igihumbi na magana atatu na mirongo irindwi n’eshanu zigezwe ku y’Ahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
Izo feza z’incungu Mose aziha Aroni n’abana be uko ijambo ry’Uwiteka ryategetse, uko Uwiteka yategetse Mose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: