| 1. | Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose. |
Amategeko y’imihigo |
| 2. | Mose abwira abatware b’imiryango y’Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse: |
| 3. | Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke. |
| 4. | “Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe, |
| 5. | se akumva umuhigo we n’isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n’isezerano yibohesheje ryose bizahama. |
| 6. | Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije. |
| 7. | “Cyangwa narongorwa n’umugabo akiboshywe n’umuhigo, cyangwa n’amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, |
| 8. | umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n’isezerano yibohesheje bizahama. |
| 9. | Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n’amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira. |
| 10. | “Ariko umuhigo w’umupfakazi cyangwa w’uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama. |
| 11. | “Umugore nahigira umuhigo mu nzu y’umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro, |
| 12. | umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n’isezerano yibohesheje ryose bizahama. |
| 13. | Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira. |
| 14. | Umuhigo wose n’indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura. |
| 15. | Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje. |
| 16. | Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k’umugore we.” |
| 17. | Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n’umugore we, n’iby’umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se. |