Abarubeni n’Abagadi bashaka guhabwa gakondo hakuno ya Yorodani (Guteg 3.12-22) |
| 1. | Abarubeni n’Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy’i Yazeri n’icy’i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza, |
| 2. | Abagadi n’Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro, bati |
| 3. | “Ataroti n’i Diboni n’i Yazeri, n’i Nimura n’i Heshiboni na Eleyale, n’i Sibuma n’i Nebo n’i Bewoni, |
| 4. | igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry’Abisirayeli, ni igihugu cy’urwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo.” |
| 5. | Bati “Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.” |
| 6. | Mose abaza Abagadi n’Abarubeni ati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino? |
| 7. | Ni iki gitumye mukura umutima w’Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye? |
| 8. | Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumaga gutata icyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya. |
| 9. | Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakura umutima w’Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye. |
| 10. | Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati |
| 11. | ‘Ni ukuri ntihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose, |
| 12. | keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’ |
| 13. | Abisirayeli bīkongereza uburakari bw’Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza aho ab’icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye. |
| 14. | Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rw’abanyabyaha ngo mugwize umujinya w’Uwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli. |
| 15. | Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.” |
| 16. | Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n’abana bacu bato tuzabubakira imidugudu, |
| 17. | ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z’amabuye, ngo barindwe bene igihugu. |
| 18. | Ntituzagaruka mu ngo zacu, umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye. |
| 19. | Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba.” |
| 20. | Mose arabasubiza ati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare, |
| 21. | abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere, |
| 22. | igihugu kigatsindirwa imbere y’Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n’urubanza rw’uko mucumuye ku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y’Uwiteka. |
| 23. | Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza. |
| 24. | Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n’imikumbi yanyu ibiraro, mukore ibyo muvuze.” |
| 25. | Abagadi n’Abarubeni babwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse. |
| 26. | Abana bacu bato n’abagore bacu, n’imikumbi yacu n’amatungo yacu yose, bizaguma mu midugudu y’i Galeyadi. |
| 27. | Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z’intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk’uko databuja avuze.” |
| 28. | Mose ategeka ibyabo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza y’imiryango y’Abisirayeli. |
| 29. | Mose arababwira ati “Abagadi n’Abarubeni nibambukana Yorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z’intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy’i Galeyadi ho gakondo. |
| 30. | Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy’i Kanāni.” |
| 31. | Abagadi n’Abarubeni baramusubiza bati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza. |
| 32. | Tuzambuka dufite intwaro, tujye mu gihugu cy’i Kanāni tugiye Uwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumana hakuno ya Yorodani.” |
| 33. | Nuko Abagadi n’Abarubeni n’igice cy’umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n’igisigaye, Mose abaha ubwami bwa Sihoni umwami w’Abamori n’ubwa Ogi umwami w’i Bashani. Igihugu cyose kirimo imidugudu ifite ibihugu byayo, imidugudu yacyo yose impande zose. |
| 34. | Abagadi bubaka i Diboni na Ataroti na Aroweri, |
| 35. | na Atarotishofani n’i Yazeri n’i Yogibeha, |
| 36. | n’i Betinimura n’i Betiharani. Iyo midugudu bayigotesha inkike z’amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro. |
| 37. | Abarubeni bubaka i Heshiboni na Eleyale n’i Kiriyatayimu, |
| 38. | n’i Nebo n’i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubaka n’i Sibuma, bita andi mazina imidugudu bubatse. |
| 39. | Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo. |
| 40. | Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura. |
| 41. | Yayiri umwuzukuruza wa Manase ajyayo atsinda imidugudu yaho, ayita imidugudu ya Yayiri. |
| 42. | Na Noba aragenda atsinda i Kenati n’ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba. |