Somera Bibiliya kuri Telefone
Amategeko ategekwa abanduza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n’uninda wese, n’uhumanyijwe n’intumbi wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore nakora icyaha cyose mu byo abantu bakora akagibwaho n’urubanza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijeho urubanza, akirihe uwo yacumuyeho kitagabanije, kandi yongereho ikingana n’igice cyacyo cya gatanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko niba uwo muntu yacumuyeho atasize mwene wabo wa bugufi wariho icyashyirishije kuri wa wundi urubanza, Uwiteka abe ari we ukirihwa gihabwe umutambyi, cyongerweho isekurume y’intama y’impongano bamuhongerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ituro ryose ryererejwe ryo mu byera by’Abisirayeli bashyira umutambyi, rizabe irye bwite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ibyera umuntu wese yejeje bizabe iby’umutambyi bwite, icyo umuntu aha umutambyi cyose kizabe icye bwite.’ ”
Itegeko ryo gushora umugore ufuhiwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Bwira Abisirayeli uti ‘Umugore w’umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabo we gusambana n’uwo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
umugabo we ntabimenye bigahishwa, uwo mugore akaba yanduye ntihabe umushinja, ntabe afashwe akibikora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
umugabo we agafatwa n’ifuhe agafuhira umugore we yanduye, cyangwa yafatwa n’ifuhe agafuhira umugore we atanduye koko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
nuko uwo mugabo ashyire umutambyi umugore we, amumushyirane n’ituro amutangiriye ry’igice cya cumi cya efa y’ifu ya sayiri. Ntakayisukeho amavuta ya elayo, ntakayishyireho umubavu, kuko ari ituro ry’ifu riturishwa n’ifuhe, ituro ry’urwibutso rwibutsa gukiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“ ‘Umutambyi yigize uwo mugore hafi, amushyire imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uwo mutambyi yendeshe amazi yera ikintu cy’ibumba, yende ku mukungugu wo hasi mu buturo bwera, awushyire muri ayo mazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ashyire uwo mugore imbere y’Uwiteka, amutendeze umusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ry’urwibutso, ituro riturishwa n’ifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, atera umuvumo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
maze arahize uwo mugore amutongera ati: Niba ari nta mugabo mwasambanye, kandi niba utahindukiriye undi ngo wiyanduze ugitegekwa n’umugabo wawe, aya mazi asharira atera umuvumo ye kugira icyo agutwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ariko niba warahindukiriye undi ugitegekwa n’umugabo wawe nukaba wanduye, hakagira uwo mwaryamanye atari umugabo wawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
maze uwo mutambyi arahize uwo mugore indahiro yo kwivuma amutonga ati: Uwiteka aguhindurishe intukano n’indahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Kandi aya mazi atera umuvumo ari bujye mu mara yawe atumbishe inda yawe, anyunyure ikibero cyawe. “‘Uwo mugore yikirize ati “Amen, Amen.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“ ‘Uwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Anyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atera umuvumo, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo amusharirire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Umutambyi akure rya turo ry’ifu riturishwa n’ifuhe ku mashyi y’uwo mugore, arizungurize imbere y’Uwiteka, arijyane ku gicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Yende kuri iryo turo iryuzuye urushyi, ribe urwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugore ya mazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuye ku mugabo we, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugore ahinduke intukano mu bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuza gusama inda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“ ‘Iryo ni ryo tegeko ry’ifuhe, ku mugore ugitegekwa n’umugabo we agahindukirira undi, akaba yanduye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
no ku mugabo ufatwa n’ifuhe agafuhira umugore we. Ashyire uwo mugore imbere y’Uwiteka, umutambyi amugirire ibitegekwa n’iryo tegeko byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ni bwo uwo mugabo azaba akuweho gukiranirwa, umugore akaba ari we ugibwaho no gukiranirwa kwe.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: