Amategeko y’Abalewi |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ” |
| 3. | Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose. |
| 4. | Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n’uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha. |
| 5. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 6. | “Robanura Abalewi mu Bisirayeli ubahumanure. |
| 7. | Ubagenzereze utya kugira ngo ubahumanure: ubamisheho amazi y’impongano y’ibyaha, biyogosheshe umubiri wose, bamese imyenda yabo bihumanure. |
| 8. | Maze bende ikimasa cy’umusore, n’ituro ryo guturanwa na cyo ry’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, wende n’ikimasa cy’umusore kindi ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha. |
| 9. | Umurike Abalewi imbere y’ihema ry’ibonaniro, uteranye iteraniro ry’Abisirayeli ryose. |
| 10. | Umurike Abalewi imbere y’Uwiteka, Abisirayeli babarambikeho ibiganza. |
| 11. | Aroni azungurize Abalewi imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, babe mu cyimbo cy’Abisirayeli, babe abo gukora umurimo w’Uwiteka. |
| 12. | Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z’ibyo bimasa: utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n’ikindi ho igitambo cyoswa, ubihongerere Abalewi. |
| 13. | “Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n’abana be, ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka. |
| 14. | Uko abe ari ko utandukanya Abalewi n’Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye. |
| 15. | Maze Abalewi babone kwinjirira gukora imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ubahumanure, ubazunguze babe ituro rijungujwe, |
| 16. | kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubira mu cyimbo cy’abana b’uburiza bose, imfura z’Abisirayeli zose. |
| 17. | Kuko uburiza bw’Abisirayeli bwose ari ubwanjye, ubw’abantu n’ubw’amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragaho uburiza bwo mu gihugu cya Egiputa bwose. |
| 18. | None ntoye Abalewi mu cyimbo cy’imfura z’Abisirayeli zose. |
| 19. | Kandi nahereye Aroni n’abana be Abalewi kugira ngo babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry’ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugira ngo Abisirayeli badaterwa n’umuze, nibigira hafi y’Ahera.” |
| 20. | Uko ni ko Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza. |
| 21. | Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurize imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura. |
| 22. | Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro imbere ya Aroni n’abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi, abe ari ko babagenza. |
| 23. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 24. | “Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y’ubukuru makumyabiri n’itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw’ihema ry’ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo. |
| 25. | Nibamara imyaka y’ubukuru mirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukora imirimo iruhije. |
| 26. | Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry’ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukora imirimo iruhije. Uko abe ari ko ugenza Abalewi ku by’imirimo yabo.” |