Andi mategeko ya Pasika |
| 1. | Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati |
| 2. | “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe. |
| 3. | Ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk’uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n’imigenzo yayo mwabwirijwe yose.” |
| 4. | Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika. |
| 5. | Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza. |
| 6. | Hariho abantu bahumanijwe n’intumbi y’umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi, |
| 7. | baramubwira bati “Twahumanijwe n’intumbi y’umuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n’Abisirayeli bandi?” |
| 8. | Mose arabasubiza ati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.” |
| 9. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 10. | “Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa n’intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika. |
| 11. | Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n’imboga zisharira, |
| 12. | he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza. |
| 13. | Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n’icyaha cye. |
| 14. | “ ‘Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n’imigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.’ ” |
Inkingi y’igicu yayoboraga Abisirayeli mu rugendo rwabo (Kuva 40.34-38) |
| 15. | Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry’Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n’umuriro kigeza mu gitondo. |
| 16. | Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n’umuriro. |
| 17. | Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema. |
| 18. | Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema. |
| 19. | Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende. |
| 20. | Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry’Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa. |
| 21. | Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka. |
| 22. | Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda. |
| 23. | Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose. |