Abisirayeli bagwirira muri Egiputa |
| 1. | Aya ni yo mazina y’abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe: |
| 2. | Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda, |
| 3. | na Isakari na Zebuluni na Benyamini, |
| 4. | na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri. |
| 5. | Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa. |
| 6. | Yosefu apfana na bene se bose, n’ab’icyo gihe bose. |
| 7. | Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu. |
Umwami wa Egiputa atinya Abisirayeli, abagira imbata |
| 8. | Muri Egiputa hima undi mwami utigeze kumenya Yosefu. |
| 9. | Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n’amaboko. |
| 10. | Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n’ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.” |
| 11. | Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi. |
| 12. | Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeli urunuka. |
| 13. | Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato, |
| 14. | bababarisha ubugingo bwabo uburetwa bw’agahato, uburetwa bw’urwondo n’amatafari n’ubundi bwose bwo mu gasozi, uburetwa bwose babahatishaga. |
Ababyaza bategekwa guhotora abahungu bavuka |
| 15. | Hariho ababyaza b’Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati |
| 16. | “Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.” |
| 17. | Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho. |
| 18. | Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?” |
| 19. | Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk’Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.” |
| 20. | Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane. |
| 21. | Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibaha urubyaro, baba imiryango. |
| 22. | Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, umukobwa uzavuka wese mujye mumureka abeho.” |