Mose aburira Farawo ibyo kwicwa kw’abana b’imfura |
   | 1. | Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n’Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by’ukuri, no kwirukana azabirukana. |
   | 2. | None bwira abantu, umugabo wese asabe umuturanyi we n’umugore wese asabe umugore w’umuturanyi we, basabe ibintu by’ifeza n’ibintu by’izahabu.” |
   | 3. | Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yari umunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y’abagaragu ba Farawo no mu maso y’abandi bantu. |
   | 4. | Mose aravuga ati “Uwiteka aravuze ati ‘Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa, |
   | 5. | abana b’impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’umuja w’umusyi, kandi n’uburiza bwose bw’amatungo buzapfa. |
   | 6. | Hazaba umuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose utigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk’uwo. |
   | 7. | Ariko mu Bisirayeli nta n’umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n’Abisirayeli.’ |
   | 8. | Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihugu ujyane abantu bose bagukurikiye.’ Ubwo ni bwo nzagenda.” Ava kuri Farawo arakaye cyane. |
   | 9. | Uwiteka abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira, kugira ngo ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa.” |
   | 10. | Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye. |