Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura nko ku butaka, Abanyegiputa bagerageje kubakurikira bararengerwa |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y’i Pihahiroti hagati y’i Migidoli n’inyanja, imbere y’i Bālisefoni: uti imbere y’aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw’inyanja. |
| 3. | Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.’ |
| 4. | Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Abisirayeli babigenza batyo. |
| 5. | Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n’iy’abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?” |
| 6. | Atunganisha igare rye ry’intambara ajyana abantu be, |
| 7. | ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n’andi magare y’intambara y’Abanyegiputa yose, n’abatware bategeka abayirwaniramo bose. |
| 8. | Uwiteka anangira umutima wa Farawo umwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko. |
| 9. | Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n’amagare bya Farawo byose, n’abahetswe n’amafarashi be, n’izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw’i Pihahiroti, imbere y’i Bālisefoni. |
| 10. | Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka. |
| 11. | Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa? |
| 12. | Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’ ” |
| 13. | Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. |
| 14. | Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” |
| 15. | Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende. |
| 16. | Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka. |
| 17. | Nanjye ndanangira imitima y’Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n’amafarashi be. |
| 18. | Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be.” |
| 19. | Marayika w’Imana wajyaga imbere y’ingabo z’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo, |
| 20. | ijya hagati y’ingabo z’Abanyegiputa n’iz’Abisirayeli: bariya ibabera igicu n’umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose. |
| 21. | Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse. |
| 22. | Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso. |
| 23. | Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye. |
| 24. | Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba. |
| 25. | Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.” |
| 26. | Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.” |
| 27. | Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja. |
| 28. | Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo. |
| 29. | Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso. |
| 30. | Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z’Abanyegiputa ku nkombe y’inyanja. |
| 31. | Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n’umugaragu we Mose. |