Uwiteka aha Abisirayeli manu |
| 1. | Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry’Abisirayeli rigera mu butayu bw’i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa. |
| 2. | Iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu, |
| 3. | barababwira bati “Iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z’inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n’iri teraniro ryose.” |
| 4. | Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby’uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera. |
| 5. | Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane n’ibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.” |
| 6. | Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa, |
| 7. | kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahiro cy’Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?” |
| 8. | Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.” |
| 9. | Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y’Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’ ” |
| 10. | Aroni akibwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bw’Uwiteka bubonekeye muri cya gicu. |
| 11. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 12. | “Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ” |
| 13. | Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z’amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando. |
| 14. | Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa n’utubuto, duto nk’ikime kivuze kiri hasi. |
| 15. | Abisirayeli batubonye barabazanya bati “Iki ni iki?” Kuko batamenye icyo ari cyo. Mose arababwira ati “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. |
| 16. | Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati ‘Umuntu wese ateranye ibihwanye n’imirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana n’umubare w’abantu banyu, umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.’ ” |
| 17. | Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike. |
| 18. | Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n’uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n’imirīre y’umuntu wese. |
| 19. | Mose arababwira ati “Ntihagire umuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.” |
| 20. | Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira. |
| 21. | Bajya babiteranya uko bukeye, umuntu wese ateranya ibihwanye n’imirire ye, izuba ryava bikayaga. |
| 22. | Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri n’ibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru z’umuntu wese, abakuru b’iteraniro bose baraza babibwira Mose. |
| 23. | Arababwira ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Ejo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka, ibisāze mubibike birāre bigeze mu gitondo.’ ” |
| 24. | Barabirāza bigeza mu gitondo nk’uko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwa urunyo na rumwe. |
| 25. | Mose arababwira ati “Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato y’Uwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi. |
| 26. | Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.” |
| 27. | Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura. |
| 28. | Uwiteka abwira Mose ati “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n’ibyo nategetse? |
| 29. | Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y’iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.” |
| 30. | Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka. |
| 31. | Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yari umweru igasa n’utubuto tw’ibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nk’umutsima usa n’ibango uvuganywe n’ubuki. |
| 32. | Mose arababwira ati “Itegeko Uwiteka yategetse ni iri: urugero rwa omeru rwa manu rubikirwe ab’ibihe byanyu bizaza, kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.” |
| 33. | Mose abwira Aroni ati “Jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y’Uwiteka, ibikirwe ab’ibihe byanyu bizaza.” |
| 34. | Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y’Ibihamya ngo igumeho. |
| 35. | Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n’abantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rw’igihugu cy’i Kanāni. 36Omeru cumi zingana na efa imwe. |