Babura amazi, Mose akubita igitare kivamo amazi (Kub 20.1-13) |
| 1. | Iteraniro ry’Abisirayeli ryose riva mu butayu bw’i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk’uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari. |
| 2. | Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.” Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?” |
| 3. | Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n’abana bacu n’amatungo yacu?” |
| 4. | Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.” |
| 5. | Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y’abantu ujyane bamwe mu bakuru b’Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende. |
| 6. | Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy’i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y’abakuru b’Abisirayeli. |
| 7. | Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?” Abamaleki barwanya Abisirayeli, Mose arabasabira baranesha |
| 8. | Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu. |
| 9. | Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y’umusozi nitwaje inkoni y’Imana.” |
| 10. | Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y’uwo musozi. |
| 11. | Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha, |
| 12. | maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n’undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga. |
| 13. | Yosuwa atsindisha Abamaleki n’abantu babo inkota. |
| 14. | Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose.” |
| 15. | Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, 16aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.” |