Somera Bibiliya kuri Telefone
Andi mategeko y’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nugura umugurano w’Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw’umudendezo, atagize icyo yicunguje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n’umugore we ajyane na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n’abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
shebuja amujyane imbere y’Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
“Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n’abagurano b’abagabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk’ibyo yagirira umukobwa we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n’imyambaro ye, ntamwicire igihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi umuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahōrwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
“Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n’urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“Umuntu nakubita inkoni umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
“Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w’uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk’uko abacamanza bategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“Umuntu nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
“Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Naho yaba umuhungu w’umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Inka niyica umugurano w’umugabo cyangwa w’umugore, nyirayo azahe shebuja w’uwo shekeli z’ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
“Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir’urwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
“Inka y’umuntu niyica iy’undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n’intumbi na yo bayigabane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.
Andi mategeko y’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
“Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: