| 1. | “Umujura nagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba ku uwamwishe. |
| 2. | Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugure ku bw’ubujura bwe. |
| 3. | “Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri. |
| 4. | “Umuntu niyonesha umurima cyangwa uruzabibu by’undi, cyangwa niyihorera itungo rye rikona umurima w’undi, amugerere imyaka irushaho kuba myiza yo mu we murima cyangwa iyo mu rwe ruzabibu, ayimurihe. |
| 5. | “Umuriro nucanwa ukagurumana ugafata uruzitiro rw’amahwa, ukambukiranya ugafata amasaka ari ku murara cyangwa agihagaze, cyangwa umurima ugashya, uwacanye uwo muriro ntakabure kubiriha. |
| 6. | “Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe, umujura naboneka azarihe kabiri. |
| 7. | Nataboneka, nyir’urwo rugo yigire imbere y’Imana ngo arahire yuko atiyibishije ibya mugenzi we. |
| 8. | “Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwa umwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze, umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’, urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y’Imana, uwo Imana izacira urubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri. |
| 9. | “Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, igapfa cyangwa ikavunika cyangwa ikanyagwa ari nta wubireba, |
| 10. | kurahira Uwiteka kuzabe hagati yabo bombi yuko atiyibishije itungo rya mugenzi we, nyiraryo yemere undi ntarihe. |
| 11. | Ariko ryakwibirwa iwe, azarihe nyiraryo. |
| 12. | Ryatanyagurwa n’inyamaswa, azazane igikanka kimwemeza, ntazarihe itanyaguwe. |
| 13. | “Kandi umuntu natira itungo rya mugenzi we, rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo adahari, ntazabure kumuriha. |
| 14. | Ariko nyiraryo nahaba ntazamurihe. Ariko ryaba rije ngo uwagwatiriye atange ibiguzi by’igihe basezeranye, ibyo biguzi bizarangize. |
| 15. | “Umuntu nashukashuka umwari utasabwe akaryamana na we, ntakabure kumukwa ngo amurongore. |
| 16. | Ariko se niyanga rwose kumumushyingira, azatange inkwano nk’iz’abakobwa. |
| 17. | “Umurozikazi ntuzareke abaho. |
| 18. | “Uzaryamana n’itungo ntakabure kwicwa. |
| 19. | “Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose. |
| 20. | “Umusuhuke w’umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhate kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. |
| 21. | Ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza. |
| 22. | Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo, |
| 23. | uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba impfubyi. |
| 24. | “Nuguriza ifeza umukene wese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk’uko abishyuza bakora kandi ntimuzamwake inyungu. |
| 25. | Niwaka umwenda wa mugenzi wawe ho ingwate, izuba ntirikarenge utawumushubije |
| 26. | kuko ari wo yambara wonyine, ari wo mwambaro wo ku mubiri we. Aziyorosa iki? Nantakira nzamwumvira, kuko ndi umunyambabazi. |
| 27. | “Ntugatuke Imana, ntukavume umutware w’ubwoko bwanyu. |
| 28. | “Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y’imbuto z’ibiti byawe. “Imfura z’abahungu bawe ujye uzintura. |
| 29. | “Abe ari ko ugirira n’inka zawe n’intama zawe: uburiza buzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munani ujye ubuntura. |
| 30. | “Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa. |