Isezerano ry’Uwiteka n’Abisirayeli rirakomezwa |
| 1. | Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure, |
| 2. | Mose abe ari we wigira hafi y’Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.” |
| 3. | Mose araza abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” |
| 4. | Mose yandika amagambo y’Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y’uwo musozi, n’inkingi z’amabuye cumi n’ebyiri zinganya umubare n’imiryango y’Abisirayeli, uko ari cumi n’ibiri. |
| 5. | Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n’inka z’ibitambo by’uko bari amahoro. |
| 6. | Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro. |
| 7. | Yenda igitabo cy’isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.” |
| 8. | Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y’isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk’uko ayo magambo yose ari.” |
| 9. | Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi |
| 10. | bareba Imana y’Abisirayeli: munsi y’ibirenge byayo hameze nk’amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n’ijuru ry’umupyēmure ubwaryo. |
| 11. | Kandi abatoranijwe b’Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa. |
Uwiteka ahamagara Mose ngo yongere kuzamuka umusozi wa Sinayi |
| 12. | Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by’amabuye biriho amategeko, n’ibyategetswe nandikiye kubigisha.” |
| 13. | Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w’Imana. |
| 14. | Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.” |
| 15. | Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira. |
| 16. | Ubwiza burabagirana bw’Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu. |
| 17. | Mu maso y’Abisirayeli, ishusho y’ubwiza bw’Uwiteka yameraga nk’umuriro ukongora ku mutwe w’uwo musozi. |
| 18. | Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. |