Ibintu by’Ihema ry’Imana (Kuva 36.8-38) |
   | 1. | “Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw’ibitare bwiza buboheranije, n’ubw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha. |
   | 2. | Uburebure bw’umwenda wose bube mikono makumyabiri n’umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe. |
   | 3. | Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n’iyindi itanu ikombatwe ukwayo. |
   | 4. | Kandi udode imikondo y’udutambaro tw’imikara ya kabayonga ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate. |
   | 5. | Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n’indi mirongo itanu uyidode ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane. |
   | 6. | Ucure ibikwasi by’izahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe. |
   | 7. | “Kandi uzabohe imyenda yo gusakara y’ubwoya bw’ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi n’umwe. |
   | 8. | Uburebure bw’umwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n’umwe ibe urugero rumwe. |
   | 9. | Ukombate imyenda itanu ukwayo, n’iyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere y’ihema. |
   | 10. | Udode imikondo mirongo itanu ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, n’indi mirongo itanu uyidode ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate. |
   | 11. | Ucure ibikwasi by’imiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe. |
   | 12. | Igice cy’imyenda y’ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy’umwenda umwe kingana n’ikindi, kirērētere inyuma y’ubwo buturo. |
   | 13. | Ubwo ibikombate by’ihema bisagaho mukono umwe mu burebure bw’uruhande rumwe, n’indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z’ubuturo zombi, iritwikīre. |
   | 14. | “Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi. |
   | 15. | “Kandi uzabāze imbaho z’imiganda y’ubwo buturo mu mushita, uzishinge. |
   | 16. | Uburebure bw’urubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe n’igice. |
   | 17. | Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z’ubwo buturo zose. |
   | 18. | Ubāze imbaho z’imiganda yabwo, iz’uruhande rw’iburyo zibe makumyabiri. |
   | 19. | Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y’izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo. |
   | 20. | Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z’urundi ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso, |
   | 21. | uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo. |
   | 22. | Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w’ubwo buturo, iburengerazuba. |
   | 23. | Ubāze imbaho ebyiri z’impfuruka zabwo zo mu mwinjiro. |
   | 24. | Hasi zibe izivuyemo nk’ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro. |
   | 25. | Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo y’ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n’itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo. |
   | 26. | “Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rumwe rw’ubwo buturo, |
   | 27. | na zindi eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’urundi ruhande rwabwo, n’izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba. |
   | 28. | Imbumbe yo hagati y’izindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire. |
   | 29. | Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu. |
   | 30. | Uzashinge ubwo buturo buhwanye n’icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi. |
   | 31. | “Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha. |
   | 32. | Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y’ifeza. |
   | 33. | Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku y’Ibihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rw’Ahera n’Ahera cyane. |
   | 34. | Kandi uzashyire ya ntebe y’ihongerero kuri iyo sanduku y’Ibihamya, iri Ahera cyane. |
   | 35. | Kandi ya meza uyashyire hino y’uwo mwenda, na cya gitereko cy’amatabaza ugishyire mu ruhande rw’iburyo rw’ubwo buturo, kibangikane n’ayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rw’ibumoso. |
   | 36. | “Kandi umwenda wo gukinga umuryango w’iryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bawudodaho amabara. |
   | 37. | Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo. |