Ibindi bintu by’Ihema ry’Imana (Kuva 38.1-19) |
| 1. | “Kandi uzabāze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bw’umurambararo bube mikono itanu, n’ubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bw’igihagararo bube mikono itatu. |
| 2. | Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa. |
| 3. | Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n’ibintu byo kuriyoza, n’inzabya zacyo n’ibyo kwaruza inyama, n’ibyo gushyiramo umuriro w’amakara, ibyo bintu byacyo byose ubicure mu miringa. |
| 4. | Kandi uzagicurire mu miringa igisobekerane nk’urushundura, mu nkokora z’icyo gisobekerane uko ari enye, ushyireho ibifunga bine by’imiringa. |
| 5. | Ugishyire munsi y’umuguno ugose icyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro. |
| 6. | Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita, uyiyagirizeho imiringa. |
| 7. | Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa. |
| 8. | Ukibāze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza. |
| 9. | “Kandi uzareme urugo rw’ubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo w’urwo ruhande ube mikono ijana. |
| 10. | Inkingi zayo zibe makumyabiri, n’imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n’imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza. |
| 11. | No mu ruhande rw’ibumoso urugo rube imyenda ikinzwe, umuhururu warwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, n’imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n’imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza. |
| 12. | Mu ruhande rw’iburengerazuba urugo rube imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi n’imyobo yo kuzishingamo ibe icumi. |
| 13. | Mu ruhande rw’iburasirazuba, ubugari bw’urwo rugo bube mikono mirongo itanu. |
| 14. | Mu ruhande rw’irembo rumwe, ubugari bw’imyenda ikinzwe bube mikono cumi n’itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n’imyobo yo kuzishingamo ibe itatu. |
| 15. | Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe y’ubugari bwa mikono cumi n’itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n’imyobo yo kuzishingamo ibe itatu. |
| 16. | Irembo ry’urwo rugo ryugarirwe n’imyenda y’ubugari bwa mikono makumyabiri iremeshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye n’imyobo yo kuzishingamo ibe ine. |
| 17. | Inkingi zose z’urwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe n’imitambiko y’ifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa. |
| 18. | Umuhururu w’urwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi, uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejwe ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa. |
| 19. | Ibintu byo muri ubwo buturo byose bakoresha imirimo yo muri bwo, n’imambo zabwo zose n’imambo z’urwo rugo zose, bicurwe mu miringa. |
| 20. | “Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka. |
| 21. | Mu ihema ry’ibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n’abana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere y’Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by’Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera. |