Amategeko yo kweza abatambyi (Lewi 8.1-36) |
| 1. | “Ibi abe ari byo ugirira Aroni n’abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w’ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n’amasekurume y’intama abiri adafite inenge, |
| 2. | n’imitsima itasembuwe n’udutsima tutasembuwe twavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y’ingezi y’ingano. |
| 3. | Ubishyire mu cyibo kimwe, ubizanane na cya kimasa na ya masekurume. |
| 4. | “Kandi uzazane Aroni n’abana be ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, ubūhagirireho. |
| 5. | Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza, umukenyeze wa mushumi waboshywe n’abahanga uri kuri efodi, |
| 6. | umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinze ugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera. |
| 7. | Maze wende amavuta yo gusīga uyamusuke mu mutwe, uyamusīge. |
| 8. | “Uzane abana be ubambike amakanzu. |
| 9. | Ukenyeze imishumi Aroni n’abana be, ubambike ingofero, ubutambyi buzabe ubwabo bubakomerejwe n’itegeko ridakuka, wereze Aroni n’abana be umurimo wabo. |
| 10. | “Uzane cya kimasa imbere y’ihema ry’ibonaniro, Aroni n’abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga. |
| 11. | Bakībīkirire imbere y’Uwiteka, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
| 12. | Wende ku maraso yacyo uyashyirishe ku mahembe y’igicaniro urutoki rwawe, ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi. |
| 13. | Kandi wende uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n’umwijima w’ityazo n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo, ubyosereze ku gicaniro. |
| 14. | Ariko inyama z’icyo kimasa n’uruhu rwacyo n’amayezi yacyo, ubyosereze inyuma y’aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha. |
| 15. | “Uzane n’isekurume y’intama imwe muri ya yandi, Aroni n’abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga. |
| 16. | Uyibīkīre, wende amaraso yayo uyamishe impande zose z’igicaniro. |
| 17. | Uyicoce, woze amara yayo n’ibinyita byayo, ubishyire hamwe n’ibindi bice byayo n’igihanga cyayo. |
| 18. | Wosereze iyo sekurume itagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, ni umubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. |
| 19. | “Wende iyindi sekurume yari isigaye, Aroni n’abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga. |
| 20. | Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayo uyakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y’iburyo y’abana be, no ku bikumwe byabo by’iburyo no ku mano yabo y’iburyo manini, ayandi uyamishe impande zose z’igicaniro. |
| 21. | Wende ku maraso yo ku gicaniro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo no ku myambaro yabo, yezanywe n’imyambaro ye n’abana be n’imyambaro yabo. |
| 22. | “Kandi wende ibinure by’iyo sekurume n’umurizo wayo, wende n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’umwijima w’ityazo n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo, n’urushyi rw’ukuboko kw’iburyo kuko ari isekurume yo kubereza umurimo. |
| 23. | Wende n’umutsima umwe n’agatsima kamwe kasizwe amavuta ya elayo, n’agatsima gasa n’ibango kamwe, ubikuye muri cya cyibo cy’imitsima itasembuwe kiri imbere y’Uwiteka. |
| 24. | Ibyo byose ubishyire ku mashyi ya Aroni no ku y’abana be, ubizunguze bibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka. |
| 25. | Ubikure ku mashyi yabo, ubyosereze ku gicaniro hejuru ya cya gitambo cyoshejwe kitagabanije, bibe umubabwe imbere y’Uwiteka. Icyo ni igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. |
| 26. | “Kandi wende inkoro ya ya sekurume y’intama yereje Aroni umurimo, uyizunguze ibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, izabe umwanya wawe. |
| 27. | “Kandi uzeze ituro rijungujwe. Ni ryo nkoro bazunguza n’ituro ryererejwe, ni ryo rushyi rw’ukuboko berereza byo ku isekurume yo kwejesha, yereza Aroni n’abana be ubutambyi, |
| 28. | bibe imyanya ya Aroni n’abana be, Abisirayeli bategekwa n’itegeko ridakuka iteka kujya babaha, kuko ari ituro ryererezwa. Kandi uko Abisirayeli bazatamba ibitambo by’uko bari amahoro, bazajye batura ibyo bice bibe ituro ryererezwa, ituro bererereza Uwiteka. |
| 29. | “Kandi imyambaro yera ya Aroni izabe iy’abana be bazakurikiraho, bajye bayisīgirwamo, bajye berezwa umurimo bayambaye. |
| 30. | Umwana we umuzunguye mu butambyi azajye ayambara iminsi irindwi, uko agiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro ngo ankorerere Ahera. |
| 31. | “Kandi wende ya sekurume yereje abatambyi umurimo, uteke inyama zayo ahantu hera. |
| 32. | Aroni n’abana be barishirize inyama zayo imitsima yo muri cya cyibo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
| 33. | Barye ya maturo y’impongano yahongerewe kubereza umurimo no kubanyērēza, utari uwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera. |
| 34. | Nihagira inyama cyangwa umutsima mu byereje abatambyi umurimo gisigara kikarara, wōse igisigaye, ntikikaribwe kuko ari icyera. |
| 35. | “Uko abe ari ko uzagirira Aroni n’abana be ukurikije ibyo nagutegetse byose, ubereze umurimo iminsi irindwi. |
| 36. | Uko bukeye uzajye utamba bene cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, bibe impongano. Utunganishe igicaniro iyo mpongano kandi ugisīgire kucyeza. |
| 37. | Mu minsi irindwi uzajye uhongerera icyo gicaniro ucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera. |
Ibitambo by’iminsi yose (Kub 28.1-8) |
| 38. | “Ibi abe ari byo uzajya utambira kuri icyo gicaniro: uko bukeye ujye utamba abana b’intama babiri bataramara umwaka, |
| 39. | ujye utamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba. |
| 40. | Hamwe na wa mwana w’intama wa mbere ujye utura igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi, yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo zasekuwe, uture n’igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry’ibyokunywa. |
| 41. | Undi mwana w’intama ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa nk’uturwa mu gitondo bibe umubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. |
| 42. | Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe. |
| 43. | Aho ni ho nzabonanira n’Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n’ubwiza bwanjye burabagirana. |
| 44. | Nzeza ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, na Aroni n’abana be nzabereza kunkorera umurimo w’abatambyi. |
| 45. | Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo. |
| 46. | Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo. |