Imana ibonekerera Mose mu gihuru cyaka umuriro |
| 1. | Icyo gihe Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w’i Midiyani. Aturukiriza umukumbi inyuma y’ubutayu, ajya ku musozi w’Imana witwa Horebu. |
| 2. | Marayika w’Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy’umuriro kiva hagati mu gihuru cy’amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka. |
| 3. | Mose aribwira ati “Reka ntambike ndebe iri shyano riguye, menye igituma igihuru kidakongoka.” |
| 4. | Uwiteka abonye yuko atambikishwa no kubireba, Imana imuhamagara iri hagati muri icyo gihuru, iti “Mose, Mose.” Aritaba ati “Karame.” |
| 5. | Iramubwira iti “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.” |
| 6. | Kandi iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.” Mose yipfuka mu maso, kuko atinye kureba Imana. |
Imana ituma Mose kubwira Farawo ngo areke Abisirayeli |
| 7. | Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. |
| 8. | Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki, gituwemo n’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi, n’Abayebusi. |
| 9. | Nuko dore gutaka kw’Abisirayeli kwangezeho, kandi nabonye agahato Abanyegiputa babahata. |
| 10. | Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.” |
| 11. | Mose abwira Imana ati “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?” |
| 12. | Iramusubiza iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.” |
Imana ibwira Mose izina ryayo |
| 13. | Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?” |
| 14. | Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ” |
| 15. | Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’ |
| 16. | Genda uteranye abakuru b’Abisirayeli, ubabwire uti ‘Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yarambonekeye irambwira iti: ni ukuri ndabagendereye, mbona ibyo babagiririra muri Egiputa. |
| 17. | Ndavuga nti: nzabakura mu mubabaro wo muri Egiputa, mbajyane mu gihugu cy’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori n’Abaferizi, n’Abihivi n’Abayebusi, igihugu cy’amata n’ubuki.’ |
| 18. | “Na bo bazakumvira, kandi uzajyane ku mwami wa Egiputa n’abakuru b’Abisirayeli, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana y’Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwingize reka tujye mu butayu tugendemo urugendo rw’iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo.’ |
| 19. | Kandi nzi yuko umwami wa Egiputa atazabakundira ko mugenda, naho namushyiraho amaboko akomeye. |
| 20. | Nanjye nzarambura ukuboko, nkubitishe Egiputa ibitangaza byanjye byose nzakorera hagati yaho, nyuma yabyo azabareka. |
| 21. | “Kandi nzaha ubu bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Nimugenda ntimuzagenda ubusa, |
| 22. | ahubwo umugore wese azasabe umugore w’umuturanyi we ndetse n’umugore acumbikiye, ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda mubyambike abahungu banyu n’abakobwa banyu, ni ko muzanyaga Abanyegiputa.” |