Uwiteka atoranya abahanga bo kuremesha rya Hema n’ibyaryo byose (Kuva 35.30--36.1) |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, |
| 3. | mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose |
| 4. | byo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa, |
| 5. | no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugira ubukorikori bwose. |
| 6. | Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y’abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose: |
| 7. | ihema ry’ibonaniro na ya sanduku y’Ibihamya, na ya ntebe y’ihongerero iyiriho n’ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema. |
| 8. | Ya meza n’ibintu byayo byose, na cya gitereko cy’amatabaza cy’izahabu nziza n’ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu, |
| 9. | na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n’ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n’igitereko cyacyo, |
| 10. | na ya myambaro y’imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n’iy’abana be, ngo bankorere umurimo w’ubutambyi, |
| 11. | na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w’ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.” Itegeko ry’isabato. Mose ahabwa ibisate by’amabuye biriho Ibihamya |
| 12. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 13. | “Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza. |
| 14. | Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe. |
| 15. | Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w’isabato ntakabure kwicwa. |
| 16. | Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. |
| 17. | Ni ikimenyetso cy’iteka ryose hagati yanjye n’Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’ ” |
| 18. | Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by’amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw’Imana. |