Aroni acurira Abisirayeli ikigirwamana cy’ikimasa mu izahabu (Guteg 9.6-29) |
   | 1. | Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Haguruka uturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.” |
   | 2. | Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z’izahabu ziri ku matwi y’abagore banyu, no ku y’abahungu banyu no ku y’abakobwa banyu, muzinzanire.” |
   | 3. | Abantu bose bakātūra impeta z’izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni. |
   | 4. | Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy’ikimasa. Baravuga bati “Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw’Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.” |
   | 5. | Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazaba umunsi mukuru w’Uwiteka.” |
   | 6. | Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by’uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina. |
   | 7. | Uwiteka abwira Mose ati “Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye. |
   | 8. | Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy’ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo bati ‘Wa bwoko bw’Abisirayeli we, iki ni cyo mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’ ” |
   | 9. | Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore ni ubwoko butagonda ijosi. |
   | 10. | None nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhindura ubwoko bukomeye.” |
   | 11. | Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishije uburakari bwawe, ukarakarira ubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’amaboko menshi? |
   | 12. | Ni iki cyatuma uvugisha Abanyegiputa bati ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriye ino ngo ibīcire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’? Shira uburakari bwawe bw’inkazi, wibuze inabi ushaka kugirira ubwoko bwawe. |
   | 13. | Ibuka Aburahamu na Isaka na Isirayeli abagaragu bawe, abo wabwiye wirahira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi icyo gihugu mvuze cyose nzagiha urubyaro rwanyu, kibe umwandu wabo iteka ryose.’ ” |
   | 14. | Uwiteka yibuza inabi yavuze ko agiye kugirira ubwoko bwe. |
Mose abahanisha ibihano |
   | 15. | Mose arahindukira, amanuka uwo musozi afashe mu maboko bya bisate byombi biriho Ibihamya, byanditsweho impande zombi inyuma n’imbere. |
   | 16. | Ibyo bisate byari biremwe n’Imana, no kwandika k’uburyo bwo gukeba kubiriho ari ukw’Imana. |
   | 17. | Yosuwa yumvise amajwi y’abantu basakuza abwira Mose ati “Urwo rusaku ni urw’intambara iri mu ngando.” |
   | 18. | Aramusubiza ati “Iryo jwi si urusaku rw’abasakurishwa no kunesha, kandi si ijwi ry’abatakishwa no kuneshwa, ahubwo ndumva amajwi y’ababyina.” |
   | 19. | Ageze hafi y’ingando z’amahema abona cya kimasa n’ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumana ajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y’uwo musozi. |
   | 20. | Yenda icyo kimasa baremye aragitwika, aragisya agihindura ifu, ayiminjira ku mazi ayanywesha Abisirayeli. |
   | 21. | Mose abaza Aroni ati “Aba bantu bakugiriye iki cyatumye ubazanira icyaha gikomeye?” |
   | 22. | Aroni aramusubiza ati “Databuja, uburakari bwawe ntibugurumane, uzi aba bantu yuko berekeje imitima ku bibi. |
   | 23. | Barambwiye bati ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.’ |
   | 24. | Nanjye ndababwira nti ‘Ufite izahabu wese ayikātūre.’ Nuko barazimpa nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.” |
   | 25. | Mose abona ko abantu babaye ibyigenge kuko Aroni yabakundiye ko bigenga, bagahinduka ibitwenge ku banzi babo. |
   | 26. | Mose ahagarara imbere y’aho babambye amahema aravuga ati “Uri mu ruhande rw’Uwiteka wese ansange.” Abalewi bose bamuteraniraho. |
   | 27. | Arababwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli iravuze ngo ‘Mwambare inkota zanyu mwese, mugendagende hose aho dushinze amahema, muve ku irembo ryaho rimwe mugere ku rindi, umuntu wese yice mwene se na mugenzi we n’umuturanyi we.’ ” |
   | 28. | Abalewi babigenza uko Mose yabategetse, kuri uwo munsi hagwa abantu nk’ibihumbi bitatu. |
   | 29. | Mose arababwira ati “Mwiyereze Uwiteka uyu munsi, kuko umuntu wese yarwanije umuhungu we na mwene se, ngo Uwiteka abahe umugisha uyu munsi.” |
   | 30. | Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.” |
   | 31. | Mose asubira aho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamuneka nyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y’izahabu. |
   | 32. | Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.” |
   | 33. | Uwiteka abwira Mose ati “Uncumuyeho wese ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye. |
   | 34. | None genda ujyane abantu aho nakubwiraga, dore marayika wanjye arakujya imbere, ariko ku munsi wo guhōra nzabahōra icyaha cyabo.” |
   | 35. | Uwiteka atera ubwo bwoko ibyago, kuko baremesheje cya kimasa Aroni yaremye. |