Somera Bibiliya kuri Telefone
Ihema ry’Imana rikurwa mu Bisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati “Genda uvane ino n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n’Abamori, n’Abaheti n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
mujye mu gihugu cy’amata n’ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagira uwambara iby’umurimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muri ubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n’akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby’umurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Abisirayeli biyambura iby’umurimbo byabo, batangirira ku musozi Horebu no mu rundi rugendo rwabo rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mose ajyana ihema, arishinga hirya y’ingando z’amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry’ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hirya yaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, umuntu wese agahagarara mu muryango w’ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi y’igicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavugana na Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abantu bose bakabona iyo nkingi y’igicu ihagaze mu muryango w’iryo hema bagahaguruka, umuntu wese akikubita hasi mu muryango w’ihema rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka akavugana na Mose barebana nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w’umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.
Mose yinginga Uwiteka kujyana n’Abisirayeli, yerekwa ubwiza bwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Aramubwira ati “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: