Uwiteka aha Mose ibindi bisate by’amabuye biriho amategeko (Guteg 10.1-5) |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by’amabuye bibiri bisa n’ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye. |
| 2. | Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo. |
| 3. | Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n’amashyo bye kurisha imbere yawo.” |
| 4. | Mose abāza ibisate by’amabuye bibiri bisa n’ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by’amabuye byombi. |
| 5. | Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka. |
| 6. | Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, |
| 7. | igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.” |
| 8. | Mose yihuta gucurika umutwe yunamye yikubita hasi. |
| 9. | Aramubwira ati “Mwami, ubwo none nkugiriyeho umugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ari ubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n’ibyaha byacu, utwemere uduhindure umwandu wawe.” |
| 10. | Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugose bazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba. |
| 11. | Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukana Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaheti n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi baguhunge. |
| 12. | Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk’umutego hagati muri mwe, |
| 13. | ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z’amabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje. |
| 14. | Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha. |
| 15. | “Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye, |
| 16. | kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira. |
| 17. | “Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe. |
| 18. | “Ujye uziririza iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa. |
| 19. | “Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw’ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi. |
| 20. | Uburiza bw’indogobe uzabucunguze umwana w’intama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura z’abahungu bawe zose uzazicungure. “Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye. |
| 21. | “Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14 |
| 22. | “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw’umuganura w’isarura ry’ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose wo ku iherezo ry’umwaka. |
| 23. | “Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’Umwami Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ibihe bitatu. |
| 24. | Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye. |
| 25. | “Ntugaturane amaraso y’igitambo ntambiwe n’umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara. |
| 26. | “Umuganura w’ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y’Uwiteka Imana yawe. “Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.” |
| 27. | Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.” |
| 28. | Amaranayo n’Uwiteka iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi. |
Mu maso ha Mose harabagirana |
| 29. | Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’Uwo bavuganye. |
| 30. | Aroni n’Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi. |
| 31. | Mose arabahamagara, Aroni n’abatware b’iteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo. |
| 32. | Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi. |
| 33. | Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he. |
| 34. | Kandi uko Mose yajyaga imbere y’Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe. |
| 35. | Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n’Uwiteka. |