| 1. | “Besalēli na Oholiyabu bakorane n’umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n’ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.” |
Ibintu by’ihema bikorwa |
| 2. | Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n’umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n’umutima we ngo aze gukora uwo murimo. |
| 3. | Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose. |
| 4. | Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga |
| 5. | babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.” |
| 6. | Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura. |
| 7. | Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga. |
| 8. | Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimo barema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayibohesheje ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije, n’ubw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bayibohamo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga aba ari bo babiboha. |
| 9. | Uburebure bw’umwenda wose buba mikono makumyabiri n’umunani, ubugari bwawo buba mikono ine, imyenda yose iba urugero rumwe. |
| 10. | Imyenda itanu bayikombata ukwayo, n’iyindi itanu bayikombata ukwayo. |
| 11. | Kandi badoda imikondo y’udutambaro tw’imikara ya kabayonga ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate. |
| 12. | Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n’indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana. |
| 13. | Bacura ibikwasi by’izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe. |
| 14. | Kandi baboha imyenda yo gusakara y’ubwoya bw’ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n’umwe. |
| 15. | Uburebure bw’umwenda wose buba mikono mirongo itatu, ubugari bwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n’umwe iba urugero rumwe. |
| 16. | Bakombata imyenda itanu ukwayo, n’iyindi itandatu bayikombata ukwayo. |
| 17. | Badoda imikondo mirongo itanu ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, n’indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w’umwenda uhera ikindi igikombate. |
| 18. | Bacura ibikwasi by’imiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe. |
| 19. | Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi. |
| 20. | Kandi babāza imbaho z’imiganda y’ubwo buturo mu mushita, barazishinga. |
| 21. | Uburebure bw’urubaho rwose buba mikono cumi, ubugari bwarwo buba mukono umwe n’igice. |
| 22. | Kandi ku rubaho rwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho z’ubwo buturo zose. |
| 23. | Babāza imbaho z’imiganda yabwo, iz’uruhande rw’iburyo ziba makumyabiri. |
| 24. | Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y’izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y’urubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo. |
| 25. | Kandi babāza imbaho makumyabiri z’urundi ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso, |
| 26. | bazicurira imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo. |
| 27. | Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w’ubwo buturo, iburengerazuba. |
| 28. | Kandi babāza imbaho ebyiri z’impfuruka zabwo zo mu mwinjiro. |
| 29. | Hasi ziba izivuyemo nk’ebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfuruka zombi. |
| 30. | Nuko izo mbaho ziba umunani, imyobo y’ifeza zishingwamo iba cumi n’itandatu, imyobo ibiri iba hasi y’urubaho rwose. |
| 31. | Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rumwe rw’ubwo buturo, |
| 32. | n’izindi eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rwabwo, n’izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba. |
| 33. | Imbumbe yo hagati y’izindi iringanije imbaho, bayibāza ari umwishyikire. |
| 34. | Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu. |
| 35. | Kandi umwenda ukingiriza bawubohesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo aba ari bo babiboha. |
| 36. | Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba iz’izahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo. |
| 37. | Kandi umwenda wo gukinga umuryango w’iryo Hema, bawuremesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo aba ari bo bawudodaho amabara. |
| 38. | Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo n’imitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iy’imiringa. |