Imana yigisha Mose gukora ibitangaza, ihindura inkoni inzoka |
| 1. | Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ” |
| 2. | Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “Ni inkoni.” |
| 3. | Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga. |
| 4. | Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze. |
| 5. | Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.” |
| 6. | Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.” Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyera nka shelegi. |
| 7. | Aramubwira ati “Cyisubize mu gituza.” Acyisubiza mu gituza, agikuyemo kiza gihwanye n’undi mubiri wose. |
| 8. | Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n’ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri. |
| 9. | Kandi nibaramuka batemejwe n’ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.” |
| 10. | Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.” |
| 11. | Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora? |
| 12. | Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.” |
| 13. | Aramusubiza ati “Mwami ndakwingize, tuma uwo ushaka gutuma.” |
| 14. | Mose yikongereza uburakari bw’Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubona azishimira mu mutima we. |
| 15. | Nawe uzajye uhora umubwira ushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe n’ake mbigishe ibyo mukora. |
| 16. | Kandi azajya akubwirira abantu, azakubere akanwa, nawe uzamubera nk’Imana. |
| 17. | Kandi uzajye witwaza iyo nkoni, ni yo uzakoresha bya bimenyetso.” |
Mose ajya muri Egiputa, akeba umwana we |
| 18. | Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.” |
| 19. | Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Genda usubire muri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.” |
| 20. | Mose ajyana umugore we n’abana be, abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y’Imana. |
| 21. | Uwiteka abwira Mose ati “Nusubira muri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhaye gukora, ariko nzanangira umutima we ntazareka abantu bagenda. |
| 22. | Kandi uzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw’Abisirayeli ni umwana wanjye w’impfura, |
| 23. | kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzica umwana wawe w’impfura.’ ” |
| 24. | Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica. |
| 25. | Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w’icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.” |
| 26. | Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.” |
| 27. | Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayu usanganirireyo Mose.” Aragenda amusanganirira ku musozi w’Imana, aramusoma. |
| 28. | Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n’ibimenyetso byose yamutegetse gukora. |
| 29. | Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli. |
| 30. | Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y’abantu. |
| 31. | Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabona umubabaro wabo, barunama bikubita hasi. |