Mose ashinga Ihema |
   | 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
   | 2. | “Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ry’ibonaniro. |
   | 3. | Ushyiremo isanduku y’Ibihamya uyikingiririshe wa mwenda. |
   | 4. | Winjizemo n’ameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n’igitereko cy’amatabaza, ukongeze amatabaza yacyo. |
   | 5. | Kandi igicaniro cy’izahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere y’iyo sanduku y’Ibihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango w’ubwo buturo. |
   | 6. | Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y’umuryango w’ubwo buturo. Ni bwo hema ry’ibonaniro. |
   | 7. | Ushyire igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’icyo gicaniro, ugisukemo amazi. |
   | 8. | Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo. |
   | 9. | “Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturo n’ibirimo byose, ubwezanye n’ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera. |
   | 10. | Usīge n’icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n’ibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane. |
   | 11. | Usīge n’icyo gikarabiro n’igitereko cyacyo, ucyeze. |
   | 12. | “Uzane Aroni n’abana be ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, ubuhagirireho. |
   | 13. | Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge, umwereze kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi. |
   | 14. | Uzane n’abana be ubambike amakanzu, |
   | 15. | ubasīge nk’uko wasīze se, kugira ngo bankorere umurimo w’ubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.” |
   | 16. | Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora. |
   | 17. | Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa. |
   | 18. | Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z’imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo. |
   | 19. | Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 20. | Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y’ihongerero, |
   | 21. | yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y’Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 22. | Kandi ashyira ameza mu ihema ry’ibonaniro mu ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane. |
   | 23. | Ayaterekaho imitsima imbere y’Uwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 24. | Ashyira igitereko cy’amatabaza mu ihema ry’ibonaniro kibangikana n’ayo meza, kiba mu ruhande rw’ubwo buturo rw’iburyo. |
   | 25. | Agishyiriraho amatabaza imbere y’Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 26. | Ashyira igicaniro cy’izahabu mu ihema ry’ibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje, |
   | 27. | acyoserezaho umubavu w’ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 28. | Akinga umwenda mu muryango w’ubwo buturo. |
   | 29. | Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y’umuryango w’ubwo buturo. Ni bwo hema ry’ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n’ituro ry’ifu, uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 30. | Ashyira igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’icyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza. |
   | 31. | Mose na Aroni n’abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge |
   | 32. | uko bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose. |
   | 33. | Ashinga urugo rugota ubwo buturo n’icyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose. |
Ubwiza bw’Uwiteka bwuzura ubwo buturo (Kub 9.15-23) |
   | 34. | Maze cya gicu gitwikira ihema ry’ibonaniro, ubwiza bw’Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo. |
   | 35. | Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry’ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bw’Uwiteka bukuzura ubwo buturo. |
   | 36. | Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda, |
   | 37. | ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho. |
   | 38. | Kuko igicu cy’Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso y’inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose. |