Farawo agwiza uburetwa bw’Abisirayeli bagaya Mose na Aroni, Mose atakira Uwiteka |
| 1. | Hanyuma y’ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ ” |
| 2. | Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.” |
| 3. | Baramubwira bati “Imana y’Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemo urugendo rw’iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itadutera ikatwicisha mugiga cyangwa inkota.” |
| 4. | Umwami wa Egiputa arababwira ati “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubire mu buretwa bwanyu.” |
| 5. | Kandi Farawo ati “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuye uburetwa bwabo.” |
| 6. | Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n’abatware bo muri bo ati |
| 7. | “Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano. |
| 8. | Kandi umubare w’amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’ |
| 9. | Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y’ibinyoma.” |
| 10. | Abakoresha ubwo bwoko uburetwa basohokana n’abatware bo muri bo, babwira abantu bati “Farawo aravuze ngo ‘Ntabaha inganagano. |
| 11. | Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutari bugerurirwe umubare mwaciwe na hato.’ ” |
| 12. | Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by’inganagano mu cyimbo cy’inganagano. |
| 13. | Kandi ababakoresha uburetwa babatera umwete bati “Mumare umubare mwaciwe w’uburetwa bw’iminsi yose, nk’uko musanzwe mukora.” |
| 14. | Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoresha uburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati “Ni iki cyatuye mudasohoza umubare mwaciwe ejo na none, ntimwuzuze amatafari nka mbere?” |
| 15. | Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati “Ni iki gitumye utugirira utya abagaragu bawe? |
| 16. | Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bo urubanza ruriho.” |
| 17. | Arababwira ati “Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti ‘Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.’ |
| 18. | Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuza umubare w’amatafari.” |
| 19. | Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazica umubare w’amatafari babumba ho na muke w’uburetwa bwabo bw’iminsi yose. |
| 20. | Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira, |
| 21. | barababwira bati “Uwiteka abarebe abacire urubanza kuko mutumye Farawo n’abagaragu be batwanga urunuka, mukabaha inkota yo kutwica.” |
| 22. | Mose asubira ku Uwiteka aramubaza ati “Mwami, ni iki gitumye ugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteye kuntuma? |
| 23. | Kuko uhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavugana na we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito.” |