Imana yongera kubwira Mose izina ryayo, ikamutuma |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n’amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw’ayo maboko.” |
| 2. | Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA, |
| 3. | kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA. |
| 4. | Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy’i Kanāni, igihugu cy’ubusuhuke bwabo, basuhukiyemo. |
| 5. | Kandi numvise umuniho w’Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye. |
| 6. | Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye. |
| 7. | Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo. |
| 8. | Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.” |
| 9. | Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n’umubabaro wo mu mitima yabo utewe n’uburetwa bw’agahato. |
| 10. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 11. | “Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.” |
| 12. | Mose avugira imbere y’Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk’umubiri utakebwe?” |
| 13. | Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawo umwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa. |
| 14. | Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuru: Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni. |
| 15. | Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, umwana w’Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni. |
| 16. | Aya ni yo mazina y’urubyaro rwa Lewi nk’uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi. |
| 17. | Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk’uko imiryango yabo iri. |
| 18. | Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n’itatu. |
| 19. | Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi nk’uko ibihe byabo bikurikirana. |
| 20. | Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramu yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi. |
| 21. | Abana ba Isuhari ni Kōra na Nefegi na Zikiri. |
| 22. | Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri. |
| 23. | Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. |
| 24. | Bene Kōra ni Asiri na Elukana na Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y’Abakōra. |
| 25. | Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b’amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk’uko imiryango yabo iri. |
| 26. | Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “Mukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.” |
| 27. | Abo ni bo babwiye Farawo umwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi. |
| 28. | Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa, |
| 29. | yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawo umwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.” |
| 30. | Mose avugira imbere y’Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk’umubiri utakebwe, Farawo yanyumvira ate?” |