Somera Bibiliya kuri Telefone
Mose na Aroni bakorera imbere ya Farawo cya kimenyetso cy’inkoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati “Dore nkugize nk’imana kuri Farawo, Aroni mwene so azaba umuhanuzi wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uzajye uvuga icyo ngutegeka cyose, Aroni mwene so abibwire Farawo, kugira ngo areke Abisirayeli bave mu gihugu cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nanjye nzanangira umutima wa Farawo, ngwize ibimenyetso byanjye n’ibitangaza byanjye mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ariko Farawo ntazabumvira, maze nzababarishe Egiputa ukuboko kwanjye, nkure ingabo zanjye, ubwoko bwanjye Abisirayeli muri icyo gihugu, mbakuzeyo ibihano bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzarambura ukuboko ku gihugu cya Egiputa, ngakura Abisirayeli muri cyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Mose na Aroni bagenza batyo, uko Uwiteka yabategetse aba ari ko bakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mose yari amaze imyaka mirongo inani avutse, na Aroni yari amaze imyaka mirongo inani n’itatu, ubwo bavuganaga na Farawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Farawo nababwira ati ‘Mukore igitangaza kibahamye’, ubwire Aroni uti ‘Enda inkoni witwaje uyijugunye hasi imbere ya Farawo, kugira ngo ihinduke inzoka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Mose na Aroni binjira kwa Farawo, bakora icyo Uwiteka yategetse. Aroni ajugunya inkoni ye hasi imbere ya Farawo n’abagaragu be, ihinduka inzoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Farawo na we ahamagaza abahanga n’abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Umutima wa Farawo uranangira ntiyabumvira, uko Uwiteka yari yaravuze.
Icyago cya mbere: amazi ahinduka amaraso
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Uwiteka abwira Mose ati “Umutima wa Farawo uranangiye, yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Mu gitondo uzajye kuri Farawo, dore azaba ajya ku ruzi. Nawe uzahagarare ku nkombe y’uruzi umutegereze, kandi uzitwaze ya nkoni yahindutse inzoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y’Abaheburayo yakuntumyeho ngo reka ubwoko bwe bugende bumukorerere mu butayu, none ugejeje ubu utaramwumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uwiteka aravuze ngo iki ni cyo kizakumenyesha ko ari Uwiteka: dore ngiye gukubitisha amazi y’uruzi inkoni nitwaje ahinduke amaraso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
amafi yo mu ruzi apfe, uruzi runuke, Abanyegiputa babihirwe n’amazi yo mu ruzi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Jyana inkoni witwaje urambure ukuboko kwawe hejuru y’amazi yo muri Egiputa, ku nzuzi zabo no ku migende y’amazi yabo, no ku bidendezi byabo n’aho amazi arētse hose ahinduke amaraso’. Kandi mu gihugu cya Egiputa hose hari bube amaraso, mu mivure y’ibiti no mu bibindi by’amabuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mose na Aroni babikora uko Uwiteka yabibategetse: amanika iyo nkoni akubitira amazi y’uruzi mu maso ya Farawo no mu maso y’abagaragu be, amazi y’uruzi yose ahinduka amaraso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Amafi yo mu ruzi arapfa, uruzi ruranuka, Abanyegiputa ntibabasha kunywa amazi yo mu ruzi, amaraso aba mu gihugu cya Egiputa cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
N’abakonikoni b’Abanyegiputa babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. Umutima wa Farawo uranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Farawo asubirayo, ajya mu nzu ye n’ibyo ntiyabyitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Abanyegiputa bose bafukura bugufi bw’uruzi kugira ngo babone amazi yo kunywa, kuko batabashaga kunywa ku mazi yo mu ruzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Uwiteka amaze konona uruzi bimara iminsi irindwi.
Icyago cya kabiri: igihugu cyuzura ibikeri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Uwiteka abwira Mose ati “Injira kwa Farawo umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo reka ubwoko bwe bugende, bumukorere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi niwanga kubarekura aragabiza igihugu cyawe cyose ibikeri:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
uruzi ruruzura ibikeri, bizamuke bijye mu nzu yawe no haruguru, no ku buriri bwawe no mu nzu y’abagaragu bawe, no mu mazu y’abantu bawe no mu nkono zawe, no mu byibo muvugiramo imitsima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ibikeri bizazamuka bijye kuri wowe no ku bantu bawe, no ku bagaragu bawe bose.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: