   | 1. | Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy’imvaho cy’ibyemewe natwe rwose, |
   | 2. | nk’uko twabibwiwe n’abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b’ijambo ry’Imana. |
   | 3. | Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose, |
   | 4. | kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby’ukuri. |
Marayika ahanurira Zakariya ko azabyara Yohana |
   | 5. | Ku ngoma ya Herode umwami w’i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti. |
   | 6. | Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose ari inyangamugayo. |
   | 7. | Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru. |
   | 8. | Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w’ubutambyi imbere y’Imana, kuko umugabane we utahiwe n’igihe, |
   | 9. | ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw’Uwiteka kosa imibavu. |
   | 10. | Muri icyo gihe cyo koserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze. |
   | 11. | Maze marayika w’Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu, |
   | 12. | Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba, |
   | 13. | ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana. |
   | 14. | Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, |
   | 15. | kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina. |
   | 16. | Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo, |
   | 17. | azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.” |
   | 18. | Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru?” |
   | 19. | Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza. |
   | 20. | Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.” |
   | 21. | Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero. |
   | 22. | Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi. |
   | 23. | Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe. |
   | 24. | Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu |
   | 25. | aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.” |
Gaburiyeli abwira Mariya yuko azabyara Yesu |
   | 26. | Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti, |
   | 27. | ku mwari wari warasabwe n’umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry’uwo mwari ni Mariya. |
   | 28. | Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.” |
   | 29. | Ariko we ahagarika umutima cyane w’iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo. |
   | 30. | Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. |
   | 31. | Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. |
   | 32. | Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, |
   | 33. | azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.” |
   | 34. | Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?” |
   | 35. | Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana. |
   | 36. | Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y’umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu, |
   | 37. | kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.” |
   | 38. | Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w’Umwami Imana, bimbere uko uvuze.” Nuko marayika amusiga aho aragenda. |
Mariya ajya gusura Elizabeti, ashima Imana |
   | 39. | Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy’urukiga mu mudugudu w’i Yudaya, |
   | 40. | yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti. |
   | 41. | Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera |
   | 42. | avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n’imbuto yo mu nda yawe irahirwa. |
   | 43. | Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w’Umwami wanjye angendereye? |
   | 44. | Ijwi ry’indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima. |
   | 45. | Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.” |
   | 46. | Mariya aravuga ati “Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, |
   | 47. | N’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, |
   | 48. | Kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo, Kandi uhereye none ab’ibihe byose bazanyita Uhiriwe. |
   | 49. | Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, N’izina rye ni iryera. |
   | 50. | Imbabazi ze ziri ku bamwubaha, Uko ibihe bihaye ibindi. |
   | 51. | Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe, Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo. |
   | 52. | Anyaze abakomeye intebe zabo, Ashyize hejuru aboroheje. |
   | 53. | Abashonje yabahagije ibyiza, Naho abakire yabasezereye amara masa. |
   | 54. | Atabaye Isirayeli umugaragu we, Kuko yibutse imbabazi ze, |
   | 55. | Yasezeranije ba sogokuruza, Ko azazigirira Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose.” |
   | 56. | Nuko Mariya amara amezi nk’atatu kwa Elizabeti, abona gutaha. |
Kuvuka kwa Yohana Umubatiza |
   | 57. | Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu. |
   | 58. | Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we. |
   | 59. | Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya. |
   | 60. | Nyina arabasubiza ati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.” |
   | 61. | Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!” |
   | 62. | Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita. |
   | 63. | Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.” |
   | 64. | Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana. |
   | 65. | Abaturanyi bose baterwa n’ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y’i Yudaya yose. |
   | 66. | Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k’Umwami Imana gukomeza kubana na we. |
Indirimbo ya Zakariya |
   | 67. | Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati |
   | 68. | “Umwami ahimbazwe, Imana y’Abisirayeli, Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura. |
   | 69. | Kandi iduhagurukirije ihembe ry’agakiza, Mu nzu y’umugaragu wayo Dawidi, |
   | 70. | (Nk’uko yavugiye mu kanwa k’abera bayo, Bahanuraga uhereye kera kose.) |
   | 71. | Kudukiza abanzi n’amaboko y’abatwanga bose, |
   | 72. | Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo ryera, |
   | 73. | Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu, |
   | 74. | Ko nitumara gukizwa amaboko y’abanzi bacu, Tuzayisenga tudatinya, |
   | 75. | Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose. |
   | 76. | “Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose, Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze, |
   | 77. | No kumenyesha abantu be iby’agakiza, Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo. |
   | 78. | Ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu, Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru, |
   | 79. | Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.” |
   | 80. | Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli. |