Twe gutinya abantu (Mat 10.28-33) |
| 1. | Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w’Abafarisayo ari wo buryarya, |
| 2. | kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana. |
| 3. | Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n’icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo. |
| 4. | “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara. |
| 5. | Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’ |
| 6. | “Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y’Imana. |
| 7. | Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi. |
| 8. | “Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika b’Imana, |
| 9. | ariko unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika b’Imana. |
| 10. | “Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa. |
| 11. | “Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w’icyo muzireguza cyangwa w’ibyo muzavuga, |
| 12. | kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.” |
Umutunzi w’umupfapfa |
| 13. | Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.” |
| 14. | Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?” |
| 15. | Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.” |
| 16. | Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, |
| 17. | nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’ |
| 18. | Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye. |
| 19. | Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’ |
| 20. | Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’ |
| 21. | “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.” |
Ntimwiganyire (Mat 6.19-34) |
| 22. | Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukiganyire ngo mutekereze iby’ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby’umubiri muti ‘Tuzambara iki?’ |
| 23. | Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n’umubiri uruta imyambaro. |
| 24. | Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane? |
| 25. | Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira? |
| 26. | Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi? |
| 27. | Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo. |
| 28. | Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n’ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe? |
| 29. | “Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n’ibyokunywa, kandi ntimwiganyire. |
| 30. | Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye. |
| 31. | Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa. |
| 32. | “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami. |
| 33. | Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone, |
| 34. | kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba. |
Tube maso dutegereje kugaruka k’Umwami Yesu (Mat 24.45-51) |
| 35. | “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, |
| 36. | mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. |
| 37. | Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. |
| 38. | Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. |
| 39. | Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. |
| 40. | Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza.” |
| 41. | Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye cyangwa ni abantu bose?” |
| 42. | Umwami Yesu aramusubiza ati “Ni nde gisonga gikiranuka cy’ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo? |
| 43. | Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. |
| 44. | Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose. |
| 45. | Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, no kurya no kunywa no gusinda, |
| 46. | shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n’abakiranirwa. |
| 47. | “Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi. |
| 48. | Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n’uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi. |
Abantu bazatandukana ku bwa Yesu (Mat 10.34-42) |
| 49. | “Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi? |
| 50. | Hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera! |
| 51. | Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu! |
| 52. | Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n’ababiri, kandi n’ababiri n’abatatu badahuje. |
| 53. | Umwana ntazahuza na se, na se n’umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n’umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n’umukazana we ntibazahuza.” |
Abaza abantu igituma batamenya iby’igihe barimo (Mat 16.2-3) |
| 54. | Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba. |
| 55. | N’iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe’, kandi ni ko biba. |
| 56. | Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n’ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby’iki gihe? |
| 57. | “Kandi namwe ubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye? |
| 58. | Nujyana n’ukurega kuburanira ku mutware, ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururira ku mucamanza, umucamanza akagushyikiriza umusirikare, na we akagushyira mu nzu y’imbohe. |
| 59. | Ndakubwira yuko utazavamo rwose, keretse umaze kwishyura umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.” |